RDC n’u Burundi bashimangiye ubufatanye mu bya gisirikare

Text size

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi byagaragaje ko bikomeje gushimangira ubufatanye bwabyo mu bya gisirikare n’umutekano, by’umwihariko mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu bice bihana imbibi n’ibihugu byombi.

Ibi byongeye gushimangirwa ubwo Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, n’uwo mu Burundi, Marie-Chantal Nijimbere, bahuriraga i Bujumbura mu nama ya 18 isanzwe ya Komite yihariye y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe ingabo, ubusugire n’umutekano rusange.

Amakuru ya Radio Okapi avuga ko aba bayobozi baganiriye ku buryo bwo kurushaho gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu guhangana n’imitwe y’inyeshyamba n’indi mitwe yitwaje intwaro iboneka mu turere two ku mipaka, ishobora guhungabanya umutekano wa RDC n’u Burundi.

RDC n’u Burundi bisangiye umupaka, kandi ibice bimwe byawo bikunze guhura n’ibibazo by’umutekano. Ibi byatumye ingabo z’ibihugu byombi, FARDC na FDNB, zishyira imbere kongera ubufatanye no gukomeza ibikorwa bihuriweho bigamije guhangana n’ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka.

Mu ijambo rye muri iyo nama yabereye i Bujumbura, Guy Kabombo yashimangiye ko hakenewe igisubizo gishingiye ku bufatanye bw’Afurika kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa RDC gikemuke.

Yanasabye ko hakubahirizwa ubusugire, ubumwe n’ubutaka bya RDC, ndetse n’amasezerano yo guhagarika imirwano agashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye.

Minisitiri Kabombo kandi yasabye ko amasezerano n’imyanzuro byagezweho mu biganiro by’i Doha no mu masezerano ya Washington bishyirwa mu bikorwa uko biteganyijwe. Yanasabye ko hakurikizwa Umwanzuro wa 2773 w’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, wibanda ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Inama ya 18 ya Komite yihariye ya AU ishinzwe Ingabo, Ubusugire n’Umutekano rusange yabereye i Bujumbura kuva ku wa 15 kugeza ku wa 18 Nzeri 2026. Yitabiriwe n’inzego zitandukanye z’ibihugu by’Afurika, zirimo abayobozi bashinzwe ingabo, ubusugire n’umutekano rusange.

Mu byaganiriweho kandi harimo gukomeza ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika mu kurwanya iterabwoba n’ibindi bibazo by’umutekano byambukiranya imipaka. Ibi byagaragaje ko Afurika ishaka kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bisaba ubufatanye bw’ibihugu byinshi.

Ubufatanye bwa RDC n’u Burundi mu by’umutekano si ubwa mbere bushimangiwe muri uyu mwaka. Mu bindi bikorwa bya dipolomasi mu bya gisirikare, Kinshasa yakomeje gushaka ubufatanye n’ibihugu bitandukanye mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’ingabo zayo no guhangana n’ibibazo by’umutekano biri mu gihugu.

Bamwe mu basirikare ba FARDC. Ifoto ya 2025/Radio Okapi

Ibitekerezo