RDC: UPDF yabohoye abasivili barenga 200 bari barashimuswe na ADF
Abasivili barenga 200 bari barashimuswe n’umutwe witwaje intwaro wa ADF mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), barokowe mu gikorwa cya gisirikare cyakozwe ku bufatanye bw’ingabo za Uganda (UPDF) n’iza RDC (FARDC).
Nk’uko byatangajwe n’ingabo za Uganda, abasirikare b’ibi bihugu byombi bagabye igitero ku nkambi y’uyu mutwe w’iterabwoba, ufite inkomoko muri Uganda kandi ufitanye isano n’umutwe wiyitirira Leta ya Kisilamu (IS), babasha kubohora abo bantu bari barafashwe bugwate.
Mu batabawe harimo n’abana, aho umuto muri bo ari umukobwa w’imyaka 14, nk’uko byagaragajwe mu itangazo rya UPDF.
Umutwe wa ADF washinzwe mu myaka ya 1990 muri Uganda n’abantu bavugaga ko batishimiye uko leta ifata abayisilamu. Nyuma yo gutsindwa n’ingabo za Uganda, abarwanyi ba wo bahungiye mu mashyamba yo muri RDC, ari na ho wakomeje gukorera ibikorwa bya wo.
Mu 2021, Uganda na RDC byatangiye ibikorwa bihuriweho bya gisirikare bigamije guhashya ADF mu birindiro bya yo byo mu burasirazuba bwa Congo. Nubwo bimeze bityo, uwo mutwe uracyakomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye.
Igihe abo basivili bashimuswe n’aho bafatiwe ntikiramenyekana neza, ariko abatawe mu maboko y’ingabo bavuze ko babayeho nabi cyane, bafite ibiribwa bike, bakora imirimo y’agahato kandi bagahabwa ibihano bikomeye iyo batumviye nk’uko BBC ibitangaza.
Abayobozi bagaragaje ko bamwe mu batabawe bari bafite intege nke, barwaye indwara zirimo malariya, bafite ibibazo byo guhumeka ndetse n’umunaniro ukabije.

