RDC yashyizeho umutwe w’ingabo zidasanzwe ushinzwe kurinda ibirombe
Urwego rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwatangaje ko rugiye gutangiza umutwe wihariye wifashisha imikorere isa n’iya gisirikare, uzaba ufite inshingano zo kurinda ibirombe, gukurikiza amategeko abigenga no gukurikirana imigendekere y’amabuye y’agaciro acukurwa.
Rafael Kabengele uyobora urwego rwa mine yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse kuri Perezida Félix Tshisekedi, mu rwego rwo kuvugurura imikorere y’uru rwego no guhashya imicungire mibi y’umutungo kamere nk’uko BBC yabitangaje.
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’uyu mutwe kizaba kigizwe n’abantu bari hagati ya 2,500 na 3,000, bakazatangira imirimo ya bo mu kwezi k’Ukuboza 2026, nyuma yo gutozwa bihagije.
Nubwo DR Congo ari kimwe mu bihugu bikize cyane ku mutungo kamere, yakunze guhura n’ibibazo byatumye uwo mutungo utagera ku nyungu z’abaturage, harimo imiyoborere mibi n’umutekano muke.
Mu myaka iri imbere, by’umwihariko kugera mu 2028, hateganyijwe ko uyu mutwe uzaba ufite abagera ku 20,000 bazoherezwa gucunga no kurinda ibirombe 22 biri hirya no hino mu gihugu.
Hari n’ibirombe bimwe na bimwe, birimo icya Rubaya kizwiho kuba kimwe mu binini ku isi mu bucukuzi bwa coltan, kuri ubu bikiri mu maboko y’umutwe wa AFC/M23.
Uyu mutwe wiswe “Mining Guard” uzatwara asaga miliyoni 100 z’amadolari, ukazafata inshingano zasanzwe zikorwa n’ingabo za leta mu kurinda ibirombe. Uzanaterwa inkunga n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Abagize uwo mutwe bazajya bagenzura ibikorwa byose bijyanye n’ubucukuzi, ubwikorezi n’icuruzwa ry’amabuye y’agaciro kugeza asohotse mu gihugu.
Nubwo DR Congo ifite umutungo kamere w’amabuye y’agaciro ubarirwa muri tiriyari 25 z’amadolari utarakorwaho, abaturage benshi baracyugarijwe n’ubukene bukabije ndetse n’intambara zikomeje mu burasirazuba bw’igihugu.

