“RDF ikwiye igihembo cya Nobel y’Amahoro, si ibihano” — Dr. Kayumba Christopher
Dr. Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zikwiye guhabwa Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel (Nobel Peace Prize) aho gufatirwa ibihano.
Yabigarutseho mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru The New Times, aho yagaragaje ko amateka, imyitwarire n’uruhare rwa RDF mu kubungabunga amahoro ku Isi bikwiye gushimwa ku rwego mpuzamahanga.
Dr. Kayumba yavuze ibi nyuma y’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gufatira bamwe mu bayobozi bakuru ba RDF, zibashinja kugira uruhare mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagaragaje ko RDF yafatiwe ibihano nyamara isanzwe izwi nk’ingabo zagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kongera kubaka igihugu cyari cyarashegeshwe n’amateka mabi.
Ati: “Umuntu wese usesengura amateka ya RDF mu buryo butabogamye, abona ko izi ngabo zakoze ibikorwa bikomeye byagakwiye guhesha icyubahiro igihugu n’Abanyarwanda.”
Dr. Kayumba yavuze ko nyuma ya Jenoside, RDF yagize uruhare mu kugarura umutekano, gusana ibikorwa remezo, gufasha abaturage ndetse no kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Yagaragaje ko RDF yafatiwe ibihano, mu gihe bisanzwe bifatirwa “imitwe y’iterabwoba cyangwa ingabo zikora ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu”, ashimangira ko ibihano byafatiwe ingabo z’u Rwanda nta kindi bigamije kitari gutesha agaciro izina n’ibyagezweho na zo.
Yashimangiye kandi ko izi ngabo zabaye urugero rwiza muri Afurika binyuze mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse no gufasha ibihugu byugarijwe n’imitwe y’iterabwoba nka Mozambique na Repubulika ya Centrafrique.
Uyu mushakashatsi yavuze ko RDF yakomeje kurinda u Rwanda no guhangana n’imitwe irimo FDLR, ashimangira ko ibikorwa byayo bigaragaza ubunyamwuga, gukunda igihugu no kwitanga.
Yagize ati: “Umuntu wese wize mu buryo butabogamye imitekerereze, ibikorwa n’imyitwarire bya RDF mu myaka 36 ishize, yakwemera ko izi ngabo zikwiye umudali w’icyubahiro ku byo zakoreye u Rwanda, ndetse zikwiye n’Igihembo cy’Amahoro cya Nobel ku ruhare zagize mu mutekano n’amahoro mpuzamahanga.”
Yasoje inyandiko ye avuga ko “izina n’icyubahiro bya RDF bidashobora gusibanganywa n’ibihano,” kuko amateka yayo agaragaza ubutwari n’uruhare rukomeye mu kubungabunga amahoro mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.


