Uganda: Facebook yongeye gukora nyuma y’imyaka 5 ifunze

Abaturage ba Uganda bongeye kubona urubuga rwa Facebook badakoresheje VPN (Virtual Private Network: ikoranabuhanga rifasha umuntu gukoresha interineti mu buryo bwihariye kandi bugafasha umuntu kunyura ku mbogamizi zishyirwa ku mbuga cyangwa serivisi zimwe na zimwe), ibintu byasojwe imyaka myinshi uru rubuga rwarafunzwe muri iki gihugu.

Kugeza ku mugoroba wo ku wa Gatanu, abakoresha interineti ku miyoboro itandukanye batangaje ko bashobora kwinjira kuri Facebook bakoresheje interineti ya telefoni cyangwa Wi-Fi nk’ibisanzwe, bituma benshi batangira kubiganiraho ku mbuga nkoranyambaga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda, Balaam Barugahara, yakiriye neza iki cyemezo anasaba Abanya-Uganda gukoresha Facebook mu buryo buboneye. Yabasabye kwirinda gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, gutukana cyangwa gutangaza ibikangisha umutekano n’ubukungu bw’igihugu, ahubwo bagakoresha imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza ibikorwa bya bo no guteza imbere igihugu.

Igaruka rya Facebook ryateje impaka n’ibyishimo ku bakoresha interineti, bamwe bavuga ko bishimiye kongera kuyigeraho nta VPN, mu gihe abandi bibazaga impamvu iki cyemezo gifashwe muri iki gihe. Umunyamakuru Canary Mugume yavuze ko yongeye kugera kuri Facebook nyuma y’imyaka itanu atagikoresha VPN.

Uganda yari yafunze Facebook muri Mutarama 2021 mbere y’amatora rusange, nyuma y’amakimbirane hagati ya Leta n’uru rubuga ku bijyanye no gufunga konti z’abantu bakekwagaho gukorana n’ubutegetsi. Nubwo ubuyobozi butarasobanura ku mugaragaro icyatumye Facebook yongera gufungurwa, iki cyemezo gifatwa nk’intambwe ikomeye mu rwego rw’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga muri Uganda.

Facebook yongeye gukora muri Uganda nyuma y’imyaka 5 ifunze (Ifoto yo kuri interineti)

Ibitekerezo