Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko rwaguze imigabane yose yari isigaye mu Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, bituma rugira 100% by’imigabane y’ibi bigo byombi.
Mu itangazo RSSB yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, yavuze ko iyo migabane yari isanzwe ifitwe na Crystal Ventures Limited (CVL). Agaciro k’amafaranga yakoreshejwe muri ubu bugure ntikagaragajwe.
Mbere y’iri hererekanya, RSSB yari ifite 40% by’imigabane ya Inyange Industries na 50% muri Ruliba Clays. Yari imaze igihe ishorana na CVL mu Inyange Industries kuva mu 2014, no muri Ruliba Clays kuva mu 2009.
RSSB yasobanuye ko gufata ubuyobozi busesuye bw’ibi bigo bishingiye ku cyizere ifitiye ubushobozi bwa byo bwo gukomeza kwaguka no kunguka mu gihe kirekire. Yemeje ko iki cyemezo kiri no mu nshingano za yo zo kurinda no kongera agaciro k’amafaranga y’abanyamuryango binyuze mu ishoramari ribyara inyungu ririmo ingorane zagenzuwe.
Inyange Industries isanzwe ifite umwanya ukomeye ku isoko ry’ibiribwa n’ibinyobwa mu Rwanda no hanze ya rwo. RSSB yavuze ko uru ruganda ruri mu cyiciro gishya cyo kwagura ibikorwa nyuma yo kuzuza uruganda rwa rwo rwa kabiri, rwikubye kabiri ubushobozi rwari rusanganywe bwo gukora ibicuruzwa.
Ibi biteganyijwe gufasha Inyange kongera ibicuruzwa ishyira ku isoko ry’u Rwanda no mu karere, mu gihe Ruliba Clays na yo izakomeza gutezwa imbere mu gukora ibikoresho by’ubwubatsi.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko kwegukana ibi bigo byombi bigaragaza icyizere RSSB ifitiye ubushobozi bwa byo bwo gukura mu gihe kirekire.
Yagaragaje ko intego ari ukubaka ibigo bikomeye, bihangana ku isoko kandi byunguka, bishobora kwagura ibikorwa hanze y’amasoko bisanzwe bikoreramo, gukurura abafatanyabikorwa no kugeza inyungu zirambye ku banyamuryango ba RSSB.
RSSB irateganya kandi kunoza imiyoborere y’ibi bigo, imikorere ya byo, ikoreshwa ry’imari no kwagurira ibikorwa ku masoko yo mu karere. Mu gihe kiri imbere, ishobora gushaka abashoramari b’ibigo cyangwa igashyira imigabane y’ibi bigo ku isoko ry’imari n’imigabane, mu gihe byaba byitezweho kongera agaciro k’ishoramari ry’abanyamuryango.
CVL yavuze ko kugurisha imigabane ya yo bihuye na gahunda ya yo yo kuva mu bigo byamaze gukura no kugera ku rwego ruhamye.
Biteganyijwe ko iterambere ry’Inyange Industries na Ruliba Clays rizagira uruhare mu guteza imbere inganda zo mu Rwanda, kongera imirimo, gushyigikira ibikorerwa mu gihugu no kongera ubushobozi bw’ibicuruzwa nyarwanda bwo guhangana ku masoko yo mu karere.
Inyange Industries Ltd ikora ibintu bitandukanye birimo amata (ay’ifu n’asukika), imitobe n’ibindi bitandukanye mu gihe Ruliba Clays Ltd ikora ibikoresho by’ubwubatsi byiganjemo amatafari.

Ibitekerezo