Rutsiro: Bafunzwe bazira gutaburura inka yapfuye ngo bayirye

Abantu barindwi bo mu Murenge wa Gihango, mu Karere ka Rutsiro, bafashwe na Polisi bakekwaho gutaburura inka yari yapfuye izize uburwayi, bakayibaga bagamije kurya inyama za yo.

Abo bafashwe ni abagabo batandatu n’umugore umwe bo mu Kagari ka Shyembe, Umudugudu wa Karangi. Bakekwaho gukora icyo gikorwa ahagana saa kumi z’urukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2026.

Amakuru yatanzwe na Polisi agaragaza ko iyo nka yari imaze igihe irwaye, iza gupfa, maze umuganga w’amatungo yemeza ko igomba gutabwa kugira ngo inyama zayo zitazakoreshwa kandi zishobore gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Nyuma yo gutabwa, abo baturage bakekwaho kuba barategereje ko ijoro rigwa, bajya kuyitaburura. Inyama zayo zafashwe zitarakoreshwa, zihita zongera gutabwa mu buryo bwemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abo bantu bose bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango, aho bakurikiranwa, banigishwa ku ngaruka zo kutubahiriza amabwiriza ajyanye no kurinda ubuzima bw’abantu.

Yagize ati: “Uko ari barindwi bafashwe, ubu bari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango, aho bari gukurikiranwa, bakanigishwa kandi bakagirwa inama.”

Nubwo bafashwe, ntiharamenyekana indwara yari yishe iyo nka cyangwa niba hari umuntu wari wamaze kurya ku nyama zayo. Polisi ntiyanatangaje niba hari ibindi byaha abo bantu bashobora gukurikiranwaho nyuma y’isuzuma ry’ibyabaye.

Kurya inyama z’itungo ryipfushije cyangwa ryishwe n’uburwayi bishobora guteza indwara zikomoka ku matungo zikagera ku bantu. Hari n’indwara zimwe zishobora kutagaragarira amaso ku nyama, bigatuma kugendera ku ibara, impumuro cyangwa imiterere yazo bidahagije mu kwemeza ko zitekanye.

Amabwiriza agenga ubucuruzi bw’inyama mu Rwanda ateganya ko inyama zigenewe kuribwa zigomba kuva ku matungo yemerewe kuribwa kandi zikagenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Amategeko agenga gukumira no kurwanya indwara zanduza amatungo na yo ateganya uburyo bwihariye bwo gutaba cyangwa gutwika intumbi z’amatungo yishwe cyangwa akekwaho kwandura indwara zimwe, kugira ngo hatabaho gukwirakwiza ubwandu.

SP Twajamahoro yibukije abaturage ko igihe itungo ripfuye ritazwi icyo rizize, bagomba kubimenyesha umuganga w’amatungo cyangwa ubuyobozi bw’ibanze, aho kwihutira kuribaga cyangwa kurirya. Yavuze ko gukurikiza inama z’abaganga b’amatungo ari ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abaturage no gukumira ikwirakwira ry’indwara.

Abantu 8 bo muri Rutsiro bafunze bazira gutaburura inka yapfuye izize uburwayi ngo bayirye. Ifoto yakuwe kuri interineti

Ibitekerezo