Rulindo: Igamba zo guca inzoga zirarimbanyije.

icyobo cya cukuwe cyo kumena mo inzoga zitujuje ubuziranenge, ifoto: kigali24

.Litiro ibihumbi 22, z’inzoga z’ibyuma zamenwe mu karere ka rurindo ahacukuwe icyobo cyo kumenamo izi nzoga zitujuje ubuziranenge nyuma yo gufatirwa hirya no hino mu mirenge 17, ya aka karere.

Abambaye imyambaro y’ubwirinzi, buri wese yateruraga amacupa y’izi nzoga zikomeje gucibwa murwanda kuko zitujuje ubuziranenge akajya kuzimena mu cyobo cya cukuwe cya metero esheshatu kuri eshatu.

Hari hari abaturage benshi barimo n’abo zagiye zangiriza ubuzima, bashimye iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’igihugu mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

NSHIMIYIMANA selge, umwe mubari aha, akaba n’umwe mubo izi nzoga zagizeho ingaruka yavuze ko kuba ziciwe abyishimiye cyane kuko yari yarabaye imbata yazo kuburyo nta kintu yashoboraga gukora uretse kubyukira kukabari.

Ati: “izi nzoga z’ama likeri n’izindi zose zangize ho ingaruka zikomeye kugera n’ubwo nagiye kwa muganga nsanga inyama zo munda zarangiritse icyakora baramvuye ndakira ubu ndi muzima. Icyo nsimira leta ni uko yafashe ingamba zo kuzica naho ubundi zari kwangiza benshi.”

Inzoga z’ibyuma zamenwe mu karere Rulindo, ifoto:kigali24

Nyuma y’uko zitangiye kwamaganwa abaturage barabyishimiye cyane kuko zari zimaze kwigarurira benshi cyane cyane urubyiruko.

Abaturage bavuga ko inzoga zari zarateje ubukene mu ngo

IRASUBIZA perus, nawe yagaragaje ko yishimiye iki gikorwa avuga ko zari zarateje ubukene mu ngo.

Ati: “zateje ubukene mu ngo kuko wasangaga abagabo benshi nta kindi bakora uretse gufata udufaranga twakifashishijwe mu rugo bakatujyana mu kabari twose baka tunywera bakaturangiza. Rero nge ndabyishimiye wenda bizagarura ituze mu ngo.”

Si aba guse kuko aho zamenwe hari hari abaturage benshi baje gufasha inzego kubimena no kugaragaza aho izi nzoga zigiye ziri.

Mbonigaba Gabriel, umwe mu Rubyiruko rwari ruri aho yatanze ubuhamya avuga ko yamaraga kunywa Icyuma akumva ameze neza ndetse akiyumva muburyo budasanzwe ariko mu gitondo akabyuka afite amavunane no kugira icyo akora ntabibashe.

Yagize ati: “nge we namaraga kunywa icyuma nkumva mfite imbaraga nyinshi ndetse nkumva meze neza ariko amavunane nkayumva mugitondo ndikwegura umutwe bikanga kuburyo no kugira icyo nkora byabaga ari ikibazo.”

Yongeyeho ko kuba leta yarafashe icyemezo cyo kumena izi nzoga ari iby’agaciro kuko zari zimaze gusenya imiryango myishi hirya no hino mu gihu.

Ati: “imiryango yari imaze gusenyuka kuko nka hano iwacu dutuye hakundaga kugaragara abantu bakimbirana cyane cyane abagabo basinze bagatangira kurwana ariko no mungo akenshi hagaragaraga gushwana kwa hato na hato.”

Icyobo cya cukuwe cyo kumena mo inzoga zitujuje ubuziranenge, ifoto: kigali24

Aba baturage kandi babwiye Kigali24 ko hari abantu bagiye barwara bakajyanwa kwa muganga bagasanga ibihaha n’imyijima byarangiritse ndetse bamwe bikabaviramo gupfa, abatabizi bagatangira kuvuga ko ari amarozi.

M.NYIRIGIRA Juditte, umuyibozi w’akarere karurindo nawe wari ahabereye iki gikorwa cyo ku mena inzoga zitujuje ubuziranenge, yavuze ko izi nzoga zafatiwe mu nganda ziheruka gufungwa izindi zifatirwa mu bugenzuzi bwa kozwe mu nzu z’ubucuruzi z’abaturage.

Ati: “twazihurije ahangaha tuzikuye mu duce dutandukanye mu mirenge ariko hari amasantere manini dufite yavuyemo inzoga nyinshi cyane. Icyo tubasaba ni ukubireka kuko byangiza ubuzima ariko bajye banaduha amakuru y’aho biherereye tubikureyo ariko kandi ngira ngo nk’uko bagiye babibona hari amabwiriza avuga ko bahawe iminsi itatu yo kuba babitanze kuneza, ariko nyuma y’igihe cyatanzwe uzabifatanwa yaba ubicuruza, cyangwa ubinywa azahanwa n’amategeko.”

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo aha yari ari gufatanya n’abaturage ndetse n’abandi bayobozi ku zimena,ifoto: kigali24

Umuvugizi wa porisi mu ntara y’amajyaruguru CIP, NGIRABAKUNZI Ignace, avuga ko ibyaha by’urugomo n’ubujura bigenda bigabanuka bitewe no guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Ati: “ibyo byaha cyane cyane bijyanye n’ubujura ndetse n’urugomo rwa hato na hato, gukubita no gukomeretsa, n’amakimbirane yo mungo bigenda bigabanuka. Icyo dusaba abatura Rwanda ni ugukomezanya muri iki gikorwa kugirango izi nzoga zicike burundu.”

Mu karere ka Rulindo hamenwe litiro ibihumbi 200, zifite agaciro k’amafaranga agera kuri miriyoni 100Frw, muri aka karere kandi hafunzwe inganda eshanu mugihe mu ntara y’amajyaruguru hamaze gufungwa inganda 34, hakamenwa litiro z’inzoga zitujuje ubuziranenge zirenga ibihumbi birenga 700.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo ari kumwe n’umuvugizi wa Porisiw’intara y’amajyaruguru mu gikorwa cyo kumena izi inzoga mu ,ifoto:kigali24

Ibitekerezo