Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Sénégal bakozanyijeho ndetse bamwe barasunikana bikomeye mu nama yabaye ku wa Mbere tariki ya 29 Kamena 2026, mbere y’uko hatorwa ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryateje impaka zikomeye hagati y’abashyigikiye ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo.
Nyuma y’impaka zamaze amasaha menshi, iri vugururwa ryemejwe n’amajwi 129 y’abadepite, rikaba ryashyigikiwe cyane n’ishyaka Pastef rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko. Ni ivugururwa rifatwa nk’irigamije kuvugurura imikorere y’inzego z’igihugu no kongera ububasha bw’Inteko Ishinga Amategeko, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko rishobora guhungabanya ihame ryo kuringaniza ubutegetsi.
Umwuka wabanje kuba mubi cyane ubwo umudepite Abdou Mbow wo mu ishyaka APR ryahoze ku butegetsi rya Macky Sall yahagurukaga anenga bikomeye uyu mushinga. Mu ijambo rye, yavuze ko ubutegetsi bwa Pastef buri kugerageza kwigarurira inzego zose z’igihugu, anashinja abadepite babushyigikiye kutubahiriza amahame ya demokarasi.
Yagize ati: “Ntimuri abademokarate, muri abanyagitugu”.
Aya magambo yahise akurura uburakari bw’abadepite ba Pastef, bamwe bahita bazamuka berekeza aho yari yicaye, ibintu byaviriyemo gusunikana no guterana amagambo imbere y’inteko. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yagerageje kugarura ituze ariko ntibyahita bikunda.
Mu kanya gato, umutekano warushijeho kuzamba ubwo Visi Perezida w’Inteko yanze kuva aho yari yicaye nyuma y’impaka z’urudaca. Nyuma y’iminota myinshi y’amahane, inzego z’umutekano zamusohoye ku ngufu mu cyumba cy’inama kugira ngo ibikorwa by’Inteko bikomeze.
Nubwo habaye ayo makimbirane, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje gusaba ko iri vugururwa ritakwemezwa n’abadepite gusa, ahubwo ko ryagombaga kubanza gushyikirizwa abaturage binyuze muri kamarampaka (referendum).
Abdou Mbow yavuze ko ubusugire bw’igihugu buri mu maboko y’abaturage, bityo ko ari bo bakwiye gufata icyemezo cya nyuma ku mpinduka zikomeye nk’izi. Yashimangiye ko Itegeko Nshinga ridakwiye guhindurwa n’ubwiganze bw’abadepite gusa, ahubwo ko abaturage bose bagomba kubigiramo uruhare.
Icyakora, ubutegetsi bwa Pastef bwamaganye icyo gitekerezo. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko uyu mushinga utatunguranye nk’uko bamwe babivuga, ahubwo ko ari umusaruro w’ibiganiro n’inyigo byamaze igihe.
Yagize ati: “Kuvuga ko iyi nyandiko yaguye mu kirere ni ugukwirakwiza ibihuha”.
Iri tora ribaye mu gihe muri Sénégal hakomeje kuvugwa kutumvikana hagati ya Perezida Bassirou Diomaye Faye n’uwari Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko, bombi bakomoka mu ishyaka Pastef. Nubwo bakomeje kuyobora igihugu bafatanyije, hari amakuru amaze igihe agaragaza ko batagihuje ku bibazo bimwe na bimwe birebana n’ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’ivugururwa ry’inzego.
Minisitiri w’Ubutabera, Moussa Sarr, na we yari yasabye ko abaturage bahabwa ijambo binyuze muri kamarampaka mbere y’uko iri tegeko ritangira gukurikizwa. Ariko Ousmane Sonko yahise asubiza ko Itegeko Nshinga atari umutungo bwite wa Perezida wa Repubulika, ahubwo ko ari itegeko rigenga igihugu cyose, bityo Perezida agomba kuritangaza nk’uko ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko.
Iri vugururwa rizana impinduka nyinshi mu mikorere y’inzego za Leta. Mu z’ingenzi harimo kugabanya ububasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gusesa Inteko Ishinga Amategeko, aho azabikora inshuro imwe gusa muri manda ye.
Riteganya kandi ko Perezida wa Repubulika azajya atangaza imitungo ye mbere yo gutangira manda ndetse no kuyitangaza bwa kabiri ayirangije, mu rwego rwo kongera umucyo n’imiyoborere myiza.
Hari kandi ingingo zongera ububasha bw’Inteko Ishinga Amategeko, aho komite zayo z’iperereza zizajya zishobora guhamagaza umuntu wese ufite aho ahuriye n’ibibazo biri gukorwaho iperereza, mu gihe hubahirizwa ubudahangarwa buteganywa n’Itegeko Nshinga.
Guverinoma na yo izajya isabwa kugeza ku Nteko amakuru ajyanye n’amasezerano akomeye y’ishoramari, cyane cyane arebana n’umutungo kamere nk’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz, ibintu byari bimaze igihe bisabwa n’abaharanira imiyoborere ishingiye ku mucyo.
Ububasha bwa Minisitiri w’Intebe na bwo burongerwa, kuko politiki rusange y’igihugu izajya itegurwa binyuze mu bwumvikane hagati ye na Perezida wa Repubulika aho kuba icyemezo cy’umukuru w’igihugu wenyine nk’uko byari bisanzwe.
Iri vugururwa rinateganya ishyirwaho ry’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga rugizwe n’abacamanza icyenda, ruzaba rufite inshingano zo gusuzuma niba amategeko n’ibyemezo bifatwa n’inzego za Leta bihuye n’Itegeko Nshinga.
Gusa, nubwo hari izi mpinduka zikomeye, uburyo Perezida wa Repubulika atorwa n’igihe cya manda ye ntibwahinduwe.
Ku ruhande rw’ishyaka Pastef rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, iri tora rifatwa nk’intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa amasezerano Perezida Bassirou Diomaye Faye na Ousmane Sonko basezeranyije abaturage yo kuvugurura inzego za Leta, kongera ubwisanzure bw’Inteko Ishinga Amategeko no gukomeza gahunda yo kurwanya ruswa.
Ariko ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, impaka ntizarangiye. Bo bavuga ko uburyo iri vugururwa ryemejwe bushobora gukomeza guteza ubushyamirane bwa politiki, bakomeza gusaba ko abaturage bahabwa amahirwe yo kuritangaho ijambo binyuze muri kamarampaka, bavuga ko ari bwo buryo bwatuma impinduka nk’izi zigira ubuzimagatozi busesuye.

Ibitekerezo