AmakuruPolitiki

Sénégal yinjiye mu ntambara ya politiki

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal, Malick Ndiaye, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye mu buryo bwatunguye benshi, ibintu bikomeje gukurura impaka muri politiki y’icyo gihugu.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri iki Cyumweru, yavuze ko yafashe uwo mwanzuro nyuma yo kubitekerezaho igihe kinini, ashimangira ko icyo yakoze kigamije gushyira imbere inyungu z’igihugu.

Yavuze ko nubwo avuye kuri uwo mwanya, azakomeza guharanira demokarasi no gukorera abaturage ba Sénégal. Yongeyeho ko hari ibihe umuyobozi aba agomba gufata ibyemezo biremereye ashyira imbere igihugu kurusha inyungu ze bwite.

Iyegura rya Ndiaye rije nyuma y’iminsi ibiri gusa Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yirukanye Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko, ibintu byahise bituma guverinoma yose iseswa.

Amakuru akomeje kuvugwa muri Sénégal agaragaza ko Malick Ndiaye yari inshuti magara ya Sonko, ndetse ko aba bombi basanzwe bahuje umurongo wa politiki. Sonko na Perezida Faye na bo bahoze ari inshuti zikomeye mbere y’uko umubano wa bo utangira kuzamo amakimbirane amaze igihe avugwa.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko uku kwegura kwa Ndiaye gushobora gufungurira Sonko inzira yo gusubira ku butegetsi bukomeye, aho ashobora gusimbura uyu weguye akagirwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umwanya ufatwa nk’uwa kabiri ukomeye muri Sénégal nyuma ya Perezida wa Repubulika.

Icyakora, mbere y’uko ibyo bishoboka, Sonko asabwa kubanza gusubirana umwanya we w’ubudepite yegukanye mu matora yabaye mu 2024. Biteganyijwe ko iyo ngingo izaganirwaho ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Kuri uwo munsi kandi, Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal izaterana mu nama rusange hagamijwe gutora umuntu ugomba gusimbura Malick Ndiaye kuri uwo mwanya ukomeye.

Ku wa 17 Mata uyu mwaka, Malick Ndiaye yari yitabiriye inama ya 152 y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’inteko zishingamategeko yabereye i Istanbul muri Turukiya. (Ifoto: GETTY IMAGE binyuze kuri BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *