Byatangajwe ko uwahoze ari umusirikare w’u Rwanda n’umucuranzi, Robert Kabera, uzwi cyane ku izina rya “Sergeant Robert,” yapfuye yiciwe muri Uganda.
Umurambo we wabonetse mugitondo cyo ku wa Gatandatu w’ejo hashize tariki ya 17 Ukwakira 2026, hafi y’inzu yari arimo kubaka i Kamengo, mu Karere ka Mpigi, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Umujyi wa Kampala.
Inkuru zatanzwe n’abantu bazi neza ibyabaye zavuze ko Kabera yari yaraye aho yubakaga mbere y’uko aterwa n’abantu bataramenyekana nk’uko tubikesha Taarifa.
Bivugwa ko umurambo we waciwemo ibice ndetse uboneka nta mutwe uriho. Andi makuru avuga ko hari ibice by’umubiri byari byakwirakwiriye hirya no hino aho hantu.
Polisi ya Uganda ntirasohora itangazo ryemewe ryemeza ubu bwicanyi, rigaragaza abakekwaho icyaha cyangwa rigaragaza impamvu ishobora kuba yabiteye.
Kabera yahoze ari umwarimu akaba n’umwe mu itsinda rya gisirikare ry’ingabo z’u Rwanda. Yamenyekanye cyane binyuze mu muziki ku izina ry’ubuhanzi rya Sergeant Robert.
Yahunze u Rwanda ajya muri Uganda n’umugore we mu Gushyingo 2020, nyuma avuga ko arimo gushaka uburinzi kuko yahangayikiraga ubuzima bwe.
Icyo gihe Ingabo z’u Rwanda zavuze ko Ishami ryazo rishinzwe Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ryari ririmo gukora iperereza kuri Kabera ku birego by’uko yasambanyije umwana wo mu muryango we i Ndera, mu Karere ka Gasabo.
Kabera yahakanye ibyo birego, avuga ko byashingiye ku mpamvu za politiki kandi avuga ko yari yaramaze kwinjira muri Uganda mbere y’itariki bivugwa ko icyaha cyabereyeho.
Muri Gicurasi 2022, inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi zimufatiye iwe. Yafungiwe ku cyicaro gikuru cy’Ishami ryihariye rishinzwe iperereza i Kireka ashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko aza kurekurwa nyuma y’iminsi myinshi.
Nyuma Kabera yakomeje kunenga guverinoma y’u Rwanda aba muri Uganda.
Iyicwa rye ryatangajwe rishobora kongera ibibazo ku mutekano we, ubuzima bwe bwite muri Uganda ndetse no kumenya niba yari yarasabye uburinzi ku bayobozi ba Uganda cyangwa ku miryango mpuzamahanga ishinzwe impunzi.
Ibintu byabayeho muri ubwo bwicanyi ntibirasobanuka neza, kandi ubu ari leta, unuryango we cyangwa umuntu ku gite cye, nta bimenyetso bifatika bihuriza ku mugaragaro icyo gitero.
Abakora iperereza muri Uganda bitezwe ko bazamenya igihe Kabera yiciwe, uwamubonye bwa nyuma akiri muzima, ndetse niba icyo gitero gifitanye isano n’ibikorwa bye bya politiki, amakimbirane ye bwite, cyangwa indi mpamvu iyo ari yo yose.

Ibitekerezo