Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko afite byinshi yifuza gusangiza abantu ku buzima bwe binyuze mu gitabo ashaka kwandika, agaragaza ko ibyo benshi bamuziho ari agace gato k’urugendo yanyuzemo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, yabajije abamukurikira niba batagira amatsiko yo kumenya uwo ari we by’ukuri, ibyamubayeho n’uburyo byagize uruhare mu kubaka umuntu ari we uyu munsi.
Yagize ati: “Ese ntimugira amatsiko yo kumenya umuntu nyakuri wihishe inyuma y’ibyo mutekereza ko munziho? Kumenya inkuru yanjye, ukuri kwanjye, urugendo rwanjye n’ibyambayeho byatumye mba uwo ndi we uyu munsi”?
Shaddyboo yagaragaje ko ubuzima bwe burimo byinshi bitaramenyekana, birimo ibyo abantu batigeze bumva ndetse n’ibyo atarabona uko ashyira mu magambo ngo abisangize abandi.
Ati: “Sindi umuntu ufite inkuru yo kubara gusa. Ubwanjye ndi inkuru. Ubuzima bwanjye ni igitabo gitegereje kuramburwa”.
Muri ubwo butumwa yasobanuye ko intego y’igitabo yifuza gusohora irenze kurondora ibyagiye bimubaho. Ashaka ko kizafasha abazagisoma kumumenya mu buryo bwimbitse, bakumva uko abona ubuzima bwe n’ibyaranze urugendo rwe.
Yagize ati: “Sinandika kugira ngo mbabwire gusa ibyambayeho. Ndandika kugira ngo mbafashe kuvumbura uwo ndi we by’ukuri.”
Yagaragaje kandi ko atewe amatsiko no kuzageza icyo gitabo ku basomyi, kuko afite byinshi byo kwandika no kuvuga. Yemeza ko igihe azabibarira, bazasobanukirwa impamvu avuga ko ubuzima bwe bukwiriye igitabo cyabwo.
Nubwo yateguje abamukurikira ibyo yifuza kubasangiza, muri ubu butumwa ntiyatangaje izina ry’igitabo, igihe kizasohokera cyangwa aho imyiteguro yacyo igeze. Yabasigiye amatsiko, avuga ko bataramenya ibibategereje mu mpapuro zacyo.

Ibitekerezo