Sir Keir Starmer wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye

Sir Keir Starmer wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva muri Nyakanga 2024, yeguye nyuma y’iminsi ari ku gitutu gikomeye cyatumye benshi mu bagize Guverinoma ye begura.

Sir Keir Starmer yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ndetse n’umukuru w’ishyaka rya Labour Party.

Ni umwanzuro yatangaje kuri uyu wa mbere tariki 22 Kamena 2026, nyuma y’aho ubuyobozi bwe bwagiye bunengwa kugira imikorere mibi, gutsindwa kw’Ishyaka ry’Abakozi mu matora y’inzego z’ibanze n’igabanuka ry’icyizere abaturage bari bamufitiye.

Ubu itangazo rye ryamaze gushyikirizwa Umwami King Charles III.

Igitutu cy’abadepite ba Labour Party bari bamaze kugaragaza ko binubira ubuyobozi bwe.Ishyaka rye ryari rimaze iminsi ryandagara mu matora y’inzego z’ibanze.

Intsinzi ya Burnham mu matora y’akarere ka Makerfield yakubise agashyi uyu Minisitiri Starmer.

Ibibazo by’ubukungu Abaturage n’abanyapolitiki bamunengaga kunanirwa gukemura ikiguzi cy’imibereho cyatumbagaye.

Icyo amategeko n’amatora biteganya ubu.

Uyu Starmer azaguma mu nshingano kugeza hatowe umusimbura.

Ishyaka rya Labour Party rigiye gutangira gushaka umuyobozi mushya.

Kwakira abashaka uwo mwanya bizatangira ku wa 9 Nyakanga 2026.

Andy Burnham ku isonga yabashobora kumusimbura uyu aka Meya wa Greater Manchester aragarukwaho cyane nka we ufite amahirwe yo guhita amusimbura.

Sir Keir Starmer wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye (photo: Internet)

Ibitekerezo