Ukraine: Ibitero by’Uburusiya byasize ibihumbi 600 nta mashanyarazi

Text size

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko abaturage bagera ku 600,000 hirya no hino mu gihugu babuze amashanyarazi nyuma y’ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote (drones) Uburusiya bwagabye mu ijoro ryakeye.

Zelensky yavuze ko ibyo bitero byibasiye ibikorwa remezo by’ingenzi bitanga ingufu mu murwa mukuru, Kyi, no mu nkengero zawo, ndetse no mu Mujyi wa Kharkiv, uherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku Cyumweru gishize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yari yatangaje ko Uburusiya na Ukraine byubahirizaga agahenge ko kudatera ibikorwa remezo by’ingufu.

Urwego rushinzwe ubutabazi bwihuse muri Ukraine, DSNS, rwatangaje ko muri Kyiv hapfuye abantu bagera kuri batatu, abandi 21 barakomereka.

Ku ruhande rw’Uburusiya, Minisiteri y’Ingabo yavuze ko yagabye ibitero byinshi ku bigo by’itumanaho n’ibikorwa remezo by’ingufu biri mu turere twa Kyiv na Kharkiv, ivuga ko bikoreshwa n’ingabo za Ukraine.

Iyo minisiteri yanatangaje ko yahanuye indege zitagira abpilote 902 za Ukraine mu ijoro ryakeye. Yavuze ko zahanuwe hejuru y’uturere dutandukanye tw’Uburusiya, harimo Moscow, ndetse no muri Crimea, umwigimbakirwa wa Ukraine Uburusiya bwiyometseho mu 2014.

Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere zo zatangaje ko Uburusiya bwateye misile 39 zo mu bwoko bwa ballistic na cruise, hamwe n’indege zitagira abapilote 128. Zivuga ko zahanuye misile enye n’indege zitagira abapilote 115.

Ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine, byasize abantu bagera ku 600,000 mu kizima. Ifoto: EPA/Shutterstock

Ibitekerezo