Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku iteka rihindura izina ry’Ikiyaga cya Ontario, ategeka ko cyitwa “Ikiyaga cy’Amerika” mu nyandiko z’inzego za Leta y’Amerika.
Trump yashyize umukono kuri iryo teka ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, mu Biro bya Perezida, avuga ko icyemezo gitangiye gukurikizwa ako kanya. Inyuma ye hari ikarita nini y’Amerika na Canada, aho izina “Lake Ontario” ryari ryasimbujwe “Lake America” mu nyuguti zitukura.
Iteka riha Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutungo Kamere n’Ubutaka, Doug Burgum, iminsi 30 yo gukorana n’akanama gashinzwe amazina y’ahantu muri Amerika, kugira ngo iryo zina rishyirwe mu bubiko bwemewe bw’amazina y’ahantu, Geographic Names Information System.
Inzego zose za Leta y’Amerika zizasabwa gukoresha izina “Lake America” ku makarita, mu masezerano, mu nyandiko no mu bundi butumwa bwa zo.
Icyakora, iryo teka rireba gusa uburyo inzego za Leta y’Amerika zizajya zita iki kiyaga. Ntiritegeka Canada, imiryango mpuzamahanga, ibigo byigenga cyangwa ibindi bihugu guhindura izina “Lake Ontario.”
Trump yavuze ko Ikiyaga cya Ontario gifite uruhare rukomeye mu mateka, ubucuruzi n’umutekano by’Amerika. Iteka rye rivuga ko Amerika yashoye amafaranga menshi mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima byo mu Biyaga Bigari no gutuma inzira z’ubwikorezi bwo mu mazi zikomeza gukora.
Iki cyemezo cyahise cyamaganwa na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, wavuze ko izina ry’iki kiyaga ridashobora guhindurwa n’iteka rya Perezida w’Amerika.
Carney yavuze ko “Lake Ontario” ari izina rimaze imyaka irenga 400 rikoreshwa, ryabayeho mbere y’uko Canada iba igihugu cyunze ubumwe mu 1867 ndetse na mbere y’uko Amerika itangaza ubwigenge mu 1776.
Yagize ati: “Abanyakanada bazi ko kuvuga ukuri ari ukwita iki kiyaga Lake Ontario—kera, ubu n’iteka ryose.” Reuters
Guverineri wa Leta ya New York, Kathy Hochul, na we yavuze ko iyo leta itazajya ikoresha izina ryashyizweho na Trump. New York ni yo leta yonyine ya Amerika ikora ku nkengero z’iki kiyaga.
Umuyobozi Mukuru w’Abasangwabutaka bo mu bwoko bwa Wendat muri Quebec, Pierre Picard, yavuze ko icyemezo cya Trump kigerageza gusibanganya amateka ya bo. Izina Ontario rikomoka ku ijambo ry’Ikidendi “Ontari’io,” risobanura ikiyaga cyiza cyangwa kinini.
Ikiyaga cya Ontario ni cyo gito mu Biyaga Bigari by’Amerika ya Ruguru ukurikije ubuso. Kigabanya Canada n’Amerika, aho hafi 52% by’ubuso bwacyo biri ku ruhande rwa Canada, naho ahasigaye hakaba muri Leta ya New York.
Iri hindurwa ry’izina ribaye mu gihe umubano w’Amerika na Canada urimo agatotsi, nyuma y’uko ibiganiro by’ubucuruzi bihagaze. Amerika yashyize umusoro wa 50% ku bicuruzwa bimwe bya Canada bifite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari, na Canada itangaza ko izashyiraho imisoro ingana n’iyo ku bicuruzwa by’Amerika.
Muri Mutarama 2025, Trump yari yarategetse ko Ikigobe cya Mexico cyitwa “Ikigobe cya Amerika” mu nyandiko za Leta ya Amerika. Mexico yanze iryo zina, ivuga ko igihugu kimwe kidashobora guhindura izina ry’ahantu hahuriweho n’ibihugu byinshi.
Trump yanatanze igitekerezo cy’uko mu gihe kizaza ashobora gushaka guhindura amazina y’Inyanja y’Atlantika cyangwa iya Pasifika, nubwo atatangaje niba koko azabikoraho iteka.

Ibitekerezo