Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yakiriye mugenzi we w’Ubushinwa, Xi Jinping, mu muhango udasanzwe wabereye ku kibuga cya gisirikare cya Joint Base Andrews muri Leta ya Maryland, atangira uruzinduko rw’iminsi itatu i Washington.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Trump na Madamu we Melania Trump bakiriye Xi Jinping wari kumwe n’umugore we Peng Liyuan. Perezida w’Ubushinwa yasesekaye ku kibuga saa 17:39 ku isaha yaho, yakirwa ku itapi itukura ya metero 30, iruhande rwayo hari abasirikare b’icyubahiro n’ibendera ry’ibihugu byombi.
Nyuma yo gusuhuzanya, abo bayobozi n’abo bashakanye baganiriye akanya gato, banyura ku itapi itukura banifotoza. Indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa B-1 zanyuze mu kirere, mu gihe itsinda ry’abacuranzi ry’Ingabo z’Amerika ryacurangaga indirimbo yubahiriza icyo gihugu. Nyuma y’uwo muhango, berekeje i Washington mu modoka zitandukanye.
Ni ubwa mbere kuva mu 1962 Perezida w’Amerika yakiriye ku giti cye umukuru w’ikindi gihugu kuri icyo kibuga. Icyo gihe, Perezida John F. Kennedy ni we wari wakiriye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Harold Macmillan. Uburyo Xi yakiriwe bugaragaza agaciro Trump yahaye uru ruzinduko.
Uru ni rwo ruzinduko rwa mbere Xi Jinping agiriye i Washington kuva mu 2015. Gahunda ye ikubiyemo ibiganiro byo mu muhezo na Trump, umuhango wa gisirikare ndetse n’ifunguro rya Leta riteganyijwe kuri uyu wa Kane. Uruzinduko ruzasozwa ku wa Gatanu, aho imiryango y’aba bayobozi izasura ikigo cya National Archives kibitse inyandiko zikomeye mu mateka y’Amerika, zirimo n’izerekeye umubano wayo n’Ubushinwa.
Mu bibazo byitezwe kuganirwaho harimo ubucuruzi n’amahoro ku misoro, koherezanya amabuye y’agaciro adakunze kuboneka, ubwenge buhangano, intambara yo muri Iran ndetse n’ikibazo cya Taiwan.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Amerika, Scott Bessent, yatangaje ko Amerika n’Ubushinwa byemeranyije kongera amezi abiri ku gahenge mu ntambara y’ubucuruzi, kakageza ku wa 10 Mutarama 2027. Kari gusozwa ku wa 10 Ugushyingo 2026. Ibi byatangajwe nyuma y’ibiganiro Bessent yagiranye na Visi Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa, He Lifeng.
Mu butumwa bwanditse bwatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Leta y’Ubushinwa, Xinhua, Xi yavuze ko Amerika n’ubushinwa ari ibihugu bikomeye, bityo ko bikwiye kuba abafatanyabikorwa aho kuba abahanganye. Yagaragaje icyizere ko uruzinduko rwe ruzatanga umusaruro kandi ko intego yo kuvugurura u Bushinwa ishobora kubangikana n’iya Trump yo kongera kugira Amerika igihangange.
Xi yaherekejwe n’abayobozi bakomeye barimo Cai Qi, ufatwa nk’umwe mu bajyanama be ba hafi, Visi Minisitiri w’Intebe He Lifeng na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wang Yi.
Biteganyijwe ko abayobozi b’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga muri Amerika bazitabira ifunguro rya Leta. Amerika n’Ubushinwa biri mu ihangana rikomeye ryo kuyobora urwego rw’ubwenge buhangano, mu gihe bikomeje gushaka uburyo bwo gukorana mu bucuruzi no kugabanya amakimbirane hagati yabyo.

Ibitekerezo