Urukiko Rukuru rwa Bombay mu Buhinde rwahamije Tarun Tejpal, wahoze ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Tehelka, icyaha cyo gufata ku ngufu umugore wahoze ari umunyamakuru bakoranaga, ruhindura icyemezo cy’urukiko rwo mu 2021 cyari cyamugize umwere.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Kanama 2026, nyuma y’imyaka igera kuri 13 uru rubanza rutangiye. Ni rumwe mu manza z’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina zakurikiranywe cyane mu Buhinde, kubera izina rikomeye Tejpal yari afite mu itangazamakuru no kubera impaka zagiye zikurikira imyanzuro y’inkiko.
Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Bombay rukorera muri Leta ya Goa rwavuze ko Tejpal ahamwa n’ibyaha birimo gufata ku ngufu no guhohotera umugore mu buryo bushingiye ku gitsina.
Inteko y’abacamanza babiri, Neela Gokhale na Amit Jamsandekar, yatesheje agaciro umwanzuro wafashwe mu 2021 n’urukiko ruburanisha ibyaha bikomeye rwo mu Mujyi wa Mapusa muri Goa, rwari rwaragize Tejpal umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho.
Tejpal w’imyaka 62 yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa, ndetse nyuma yo guhamwa n’icyaha yatangaje ko azajuririra uyu mwanzuro mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Ubuhinde.
Ibyaha bishobora kumuviramo gufungwa burundu
Mu byaha Urukiko Rukuru rwahamije Tejpal harimo icyari giteganywa n’ingingo ya 376(2)(f) y’amategeko mpanabyaha y’Ubuhinde, ijyanye no gufata ku ngufu bikozwe n’umuntu ufite ububasha, inshingano cyangwa icyizere cyihariye ku wahohotewe.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko igihe ibyaha bivugwa byakorwaga, Tejpal yari umuyobozi ukomeye mu kinyamakuru Tehelka, mu gihe uwamushinjaga yari umunyamakuru wari munsi y’ubuyobozi bwe.
Ibyaha yahamijwe bishobora gutuma ahanishwa igifungo nibura cy’imyaka 10, gishobora kugera ku gifungo cya burundu.
Nyuma yo kumuhamya ibyaha, urukiko rwari rutegerejweho kugena umubare w’imyaka azafungwa nyuma kuri uyu wa Kane.
Solicitor General Tushar Mehta wari uhagarariye Leta ya Goa yasabye ko Tejpal ahabwa igihano gikomeye gishoboka, avuga ko urukiko rukwiye gutanga ubutumwa busobanutse ku ihohotera rikorerwa abagore.
Mehta yagize ati: “yo umukobwa avuze oya, bisobanuye oya. Oya ni oya”.
Tejpal we yasabye ko urukiko rwamugirira impuhwe, avuga ko afite imyaka 62, afite umugore n’abakobwa babiri kandi ko yiyumva nk’uwahohotewe kubera impamvu za politiki. Yanemeje ko azajurira.
Uru rubanza rwatangiye ku byabaye mu Gushyingo 2013, ubwo Tehelka yari yateguye inama mpuzamahanga ikomeye muri Goa.
Umugore wareze Tejpal, umwirondoro we udashobora gutangazwa kubera amategeko y’Ubuhinde arengera abahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, yavuze ko Tejpal yamufatiye ku ngufu muri “ascenseur” ya hoteli yari yakiriye iyo nama.
Icyo gikorwa cyavuzwe ko cyabereye mu gihe cy’ibirori bizwi nka THiNK Festival, byitabiriwe n’abantu bazwi mu nzego zitandukanye, barimo umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Robert De Niro.
Amakuru y’uregwa n’uwamuregaga yatangiye kujya ahagaragara nyuma y’uko ubutumwa bwo kuri email bwari bujyanye n’icyo kibazo bugiye mu itangazamakuru.
Mu butumwa Tejpal yanditse mu minsi yakurikiyeho, yavuze ko habayeho gufata umwanzuro mubi no kutumva neza uko ibintu byari byifashe. Ariko uko ikibazo cyakomeje gufata indi ntera, yatangiye guhakana ko yafashe ku ngufu uwo mugore, anasaba ko amashusho yafashwe na camera z’umutekano za hoteli asuzumwa.
Yavugaga ko ayo mashusho yashoboraga kugaragaza neza uko ibintu byagenze.
Tejpal yaje kandi kuvuga ko ibyo yashinjwaga byari bifitanye isano n’icyo yise kwihorera kwa politiki, ashinja ubutegetsi bwa Bharatiya Janata Party (BJP) muri Goa gushaka kumwibasira.
Polisi ya Goa yataye Tejpal muri yombi mu mpera z’Ugushyingo 2013.
Yakurikiranyweho ibyaha byinshi byari bikubiye mu mategeko mpanabyaha y’Ubuhinde yariho icyo gihe, birimo gufata ku ngufu, guhohotera umugore mu buryo bushingiye ku gitsina, kumubuza kugenda no gukoresha nabi ububasha umuntu afite ku mugore.
Tejpal yamaze amezi agera kuri arindwi afunzwe mbere y’uko Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubuhinde rumuha uburenganzira bwo gukurikiranwa ari hanze muri Nyakanga 2014. Urukiko rwamushyiriyeho ibisabwa birimo kutabangamira cyangwa gutera ubwoba abatangabuhamya.
Urugendo rw’urubanza rwakomeje kumara imyaka myinshi.
Mu 2019, Tejpal yagejeje mu Rukiko rw’Ikirenga icyifuzo cyo gutesha agaciro ibyaha yari akurikiranyweho, ariko urwo rukiko ruracyanga, rutegeka ko urubanza rukomeza.
Mu 2021 yari yagizwe umwere
Impinduka ikomeye yabaye ku wa 21 Gicurasi 2021, ubwo urukiko ruburanisha ibyaha bikomeye muri Goa rwagiraga Tejpal umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho.
Umucamanza wari waburanishije uru rubanza yagaragaje ko ubushinjacyaha butashoboye gutanga ibimenyetso bihagije bituma icyaha kidashidikanywaho.
Ariko icyemezo cy’urwo rukiko cyakuruye impaka zikomeye, cyane cyane ku buryo cyasesenguye imyitwarire y’umugore wari waratanze ikirego.
Mu mwanzuro w’amapaji 527, urukiko rwagarutse ku mafoto yafashwe nyuma y’igihe umugore yavuze ko yari amaze guhohoterwa. Rwavuze ko muri ayo mafoto yasaga n’uwishimye kandi udafite ubwoba cyangwa ihungabana rigaragara.
Ibyo byamaganwe n’abanyamategeko n’abaharanira uburenganzira bw’abagore, bavugaga ko nta buryo bumwe umuntu wahohotewe agomba kwitwaramo nyuma y’igikorwa nk’icyo.
Urukiko Rukuru rwa Bombay na rwo rwaje kunenga iyo myumvire. Mu 2021, igihe ubujurire bwa Leta ya Goa bwari butangiye gusuzumwa, rwagaragaje ko umwanzuro w’urukiko rw’ibanze wasaga n’ushyiraho amabwiriza y’uburyo umuntu wafashwe ku ngufu agomba kwitwara.
Leta ya Goa yahise ijuririra icyemezo cyo kugira Tejpal umwere.
Mu iburanisha ry’ubujurire, ubushinjacyaha bwavuze ko uburyo umuntu yitwara nyuma yo gukorerwa ihohotera bushobora gutandukana bitewe n’imiterere ye, ibyo yanyuzemo n’aho igikorwa cyabereye, bityo kuba atagaragaza amarira, ubwoba cyangwa guhungabana ako kanya bitakagombye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko atahohotewe.
Ku wa 30 Nyakanga 2026, inteko y’abacamanza yarangije kumva impande zombi, ifata umwanzuro wo kujya kwiherera kugira ngo itegure icyemezo cya yo. Nyuma y’icyumweru kimwe, ku wa 6 Kanama, yatesheje agaciro icyemezo cyo mu 2021 maze ihamya Tejpal ibyaha.
Tehelka yari ikomeye mu itangazamakuru ricukumbura
Uru rubanza rwarushijeho kuvugwa cyane kubera umwanya Tejpal yari afite mu itangazamakuru ry’Ubuhinde.
Yari umwe mu bashinze Tehelka mu 2000, ikinyamakuru cyaje kumenyekana cyane kubera inkuru zicukumbuye, by’umwihariko izakoreshaga uburyo bw’abanyamakuru biyoberanya kugira ngo babone ibimenyetso by’ibikorwa byari bihishe.
Imwe mu nkuru zagihesheje izina ni iyiswe Operation West End. Abanyamakuru ba Tehelka biyoberanyije nk’abacuruzi b’intwaro bashaka amasezerano yo kugurisha ibikoresho bya gisirikare, bakoresha camera zihishe.
Amashusho yafashwe muri icyo gikorwa yerekanaga bamwe mu bayobozi n’abandi bantu bakomeye bemera amafaranga mu buryo butemewe kugira ngo bafashe mu masezerano y’intwaro yari yarahimbwe n’abanyamakuru.
Iyo nkuru yakoze impinduka zikomeye muri politiki y’Ubuhinde, inazamura Tehelka nk’imwe mu nkingi z’itangazamakuru ricukumbura.
Ni yo mpamvu mu 2013, ubwo umwe mu bayobozi ba yo bakomeye yashinjwaga gufata ku ngufu umunyamakuru bakoranaga, ikibazo cyakuruye impaka zikomeye ku cyuho gishobora kuba hagati y’amahame ibitangazamakuru bivugira mu ruhame n’imyitwarire ibera imbere mu bigo bya byo.
Urubanza ruracyafite indi nzira
Nubwo Urukiko Rukuru rwa Bombay rumaze guhamya Tejpal ibyaha, urugamba rwe mu nkiko rushobora kuba rutarangiye.
Nyuma y’umwanzuro wo kuri uyu wa Kane, yavuze ko azitabaza Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubuhinde kugira ngo arusabe gusuzuma icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Bombay.
Ibyo bivuze ko nubwo ubu afite umwanzuro w’urukiko umuhamya icyaha, ashobora gukomeza gukoresha uburenganzira ahabwa n’amategeko bwo kujurira.
Uru rubanza kandi rwongeye kugarura mu Buhinde impaka zimaze imyaka ku ihohotera rishingiye ku gitsina, cyane cyane irikorerwa abagore mu kazi n’uburyo inkiko zisuzuma ubuhamya bw’abarivuga.
Ikirego cya Tejpal cyari cyaramenyekanye mu 2013, hashize hafi umwaka Ubuhinde buhuye n’imyigaragambyo ikomeye yakurikiye ifatwa ku ngufu no kwicwa k’umukobwa w’imyaka 23 i Delhi mu Ukuboza 2012.
Urupfu rw’uwo mukobwa, waje kumenyekana ku izina rya “Nirbhaya”, nubwo iryo atari izina rye bwite, rwateje imyigaragambyo ikomeye mu gihugu, abaturage basaba ko amategeko arengera abagore akazwa kandi ibyaha byo kubafata ku ngufu bigahanwa bikomeye.
Ni muri uwo mwuka wo kongera impaka ku mutekano n’uburenganzira bw’abagore uru rubanza rwa Tejpal rwamenyekaniyemo.
Nyuma y’imyaka hafi 13, icyemezo cyo ku wa 6 Kanama 2026 gihinduye byimazeyo umwanzuro wo mu 2021: Tarun Tejpal, wari waragizwe umwere n’urukiko rw’ibanze, ubu ahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa Bombay gufata ku ngufu uwahoze ari umunyamakuru bakoranaga. Igisigaye ni ukumenya igihano ahabwa ndetse n’icyo Urukiko rw’Ikirenga ruzavuga naramuka ashyikirije ubujurire bwe.

Ibitekerezo