Turukiya yatangiye inzira zo gusaba Polisi Mpuzamahanga, Interpol, gushyiraho itangazo ritukura ryo gushakisha Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, mu rubanza rurebana n’ibyabaye ku itsinda ry’amato ryari ritwaye imfashanyo zijya muri Gaza.
Minisitiri w’Ubutabera wa Turukiya, Akin Gürlek, yatangaje ko iki gihugu cyagejeje kuri Interpol ubusabe bwo gushakisha Netanyahu na Afek Moskovitch, umusirikare wa Israel uvugwa muri dosiye.
Aba bombi bari mu bantu 35 bakurikiranywe n’ubutabera bwa Turukiya ku byaha birimo jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, iyicarubozo, gufunga abantu mu buryo bukomeye, gukomeretsa nkana, kwangiza imitungo, ubujura bukoresheje ingufu no gushimuta uburyo bw’ubwikorezi.
Ibyo birego bifitanye isano n’ibikorwa ingabo za Israel zagabye ku bari mu mato ya Global Sumud Flotilla, bageragezaga kugeza imfashanyo z’ubutabazi muri Gaza. Turukiya ivuga ko ibyo bikorwa byabereye mu mazi mpuzamahanga kandi ko abarwanashyaka bari muri ayo mato bahohotewe.
Impapuro zo guta muri yombi Netanyahu na Moskovitch zatanzwe n’urukiko rwa Turukiya ku wa 14 Nyakanga 2026. Gürlek yavuze ko igihugu cye kizakoresha inzira zose z’amategeko yo ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo abo gishinja ibyaha bakurikiranwe.
Israel yahakanye ibirego byo gukora jenoside no kutubahiriza amategeko mpuzamahanga muri Gaza. Ibiro bya Netanyahu byamaganye icyemezo cya Turukiya, bivuga ko ari igikorwa cya politiki kigamije gutera ubwoba abayobozi ba Israel.
Turukiya iri mu bihugu bikomeje kunenga cyane ibikorwa bya gisirikare bya Israel muri Gaza. Umubano w’ibihugu byombi warushijeho kuzamba kubera intambara yo muri Gaza n’ibitero Israel yagabye muri Syria, aho Ankara ifite inyungu zikomeye.
Icyakora, itangazo ritukura rya Interpol si impapuro mpuzamahanga zo guta umuntu muri yombi. Ni ubusabe bwo kumushakisha no kuba yafungwa by’agateganyo, mu gihe hagitegerejwe ko hasuzumwa ibyo kumwohereza mu gihugu kimushaka. Buri gihugu kigendera ku mategeko yacyo mu gufata uwo muntu.
Netanyahu asanzwe kandi yarashyiriweho impapuro zo guta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, mu Ugushyingo 2024, rumushinja ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu muri Gaza. Israel ntiyemera ububasha bw’urwo rukiko kandi ihakana ibyo birego.

Ibitekerezo