Israel yasabye abaturage batuye mu Mujyi wa Tyre uri mu majyepfo ya Libani kuhava byihuse kubera impungenge z’ibitero bishobora kuhagabwa.
Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe Iran itangaje ko ihagaritse kugaba ibitero kuri Israel, ariko ikanaburira ko izasubiza yivuye inyuma mu gihe ingabo za Israel zakomeza kugaba ibitero mu majyepfo ya Libani.
Ku wa Mbere w’ejo hashize, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko igihugu cye kitazongera gutera Iran “muri iki gihe”, ariko yihanangiriza Tehran ko nikongera kugaba igitero kuri Israel, izahita isubiza ikoresheje ingufu zikomeye.
Ku Cyumweru, Iran yongeye kurasa misile nyinshi kuri Israel ku nshuro ya mbere kuva habaho agahenge muri Mata. Israel yahise isubiza itera ibirindiro bya gisirikare biri mu burengerazuba no hagati muri Iran.
Perezida w’Amerika Donald Trump na we yasabye impande zombi guhagarika kurasana ako kanya, avuga ko ibiganiro bigamije kugera ku mahoro biri gukomeza, ariko bishobora kudindizwa n’ibyemezo bibi cyangwa amakosa y’abayobozi b’impande zirebwa n’iyi ntambara.

Ibitekerezo