U Bubiligi bwigaramye umugambi wo gufasha u Burundi gutera u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yanyomoje amakuru yavugaga ko igihugu cye gifatanyije n’u Burundi mu mugambi wo gutera u Rwanda bigakuraho ubutegetsi buriho.
Prévot yashimangiye ko ibyo birego ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Ibi yabitangaje ku wa 24 Mata 2026, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, aho yasubizaga uwari abajije niba koko u Bubiligi buri gufatanya n’u Burundi mu mugambi wo gutera u Rwanda avuga ko aya makuru ari ibinyoma ndetse nta shingiro afite.
Prevot yanditse agira ati “Ibi birego ni ibinyoma kandi nta shingiro na rito bifite. Nta na rimwe hoherejwe intwaro ziva mu Bubiligi zijya mu Burundi.”
Maxime Prévot agaragaza ko atari ubwa mbere ibi bivuzwe gusa bibabaje ndetse biteye agahinda cyane kubona bikomeza kuza mu itangazamakuru bihembera amakimbirane asaba abantu kubyirinda..
Yagize ati “ Biteye agahinda kuba ayo makuru y’ibinyoma atari mashya akoreshwa cyane n’abashaka gukongeza amakimbirane, yaba hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda cyangwa mu karere muri rusange no guca intege ingufu zishyirwa mu biganiro n’ubwiyunge. Ngira ngo rero mube maso ntimugwe muri uwo mutego.”
Maxime Prévot1 yakomeje avuga ko u Bubiligi buhagaze ku kuba nta gisubizo cya gisirikare cyakemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, ashimangira ko inzira yonyine ishoboka kandi irambye ari iya politiki, ishingiye ku biganiro no kugera ku mahoro y’igihe kirekire.
Mu minsi ishize havuzwe amakuru y’uko u Bubiligi bumaze igihe bufasha u Burundi mu kubuha intwaro, buzifashisha mu mugambi wo gutera u Rwanda.
Amakuru avuga ko ubwoko bw’intwaro u Bubiligi buri guha u Burundi harimo za drone zigera ku bihumbi 5 ndetse n’imbunda zirimo iziremereye.
Bivugwa kandi ko u Burundi bwamaze gutegura ingabo zibarirwa mu 50,000 zigomba kwifashishwa muri uriya mugambi.
Usibye ibyo Perezida Ndayishimiye yakunze kwigamba ko azatera u Rwanda aho mu kiganiro yigeze guha BBC yavuze ko gutera u Rwanda aciye mu Kirundo atari kure avuga ko u Rwanda rutamurusha igisirikare gikomeye.
Umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi wavutse nyuma y’uko Ndayishimiye yashinje u Rwanda gushaka gutera igihugu cye binyuze mu mutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe.
Ibi birego u Rwanda rwabyamaganiye kure inshuro nyinshi ruvuga ko bidafite ishingiro ndetse ko nta na rimwe rwigeze rugira umugambi wo kugaba igitero ku gihugu icyo ari cyo cyose.

