U Rwanda na RDC byongeye gushyirwaho igitutu n’Amerika

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zongeye gukaza umurego mu guharanira amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu karere k’Ibiyaga Bigari, zitangaza ibihano byafatiwe bamwe mu bayobozi bakuru b’imitwe ya M23 na FDLR kubera ibyaha bakoreye abasivili ndetse no kubangamira gahunda y’amahoro.

Ibi byatangajwe n’Umujyanama Mukuru w’Amerika ushinzwe ibibazo by’Abarabu n’Afurika, Massad Boulos, wavuze ko igihugu cye cyiteguye gufatira ibindi bihano igihugu icyo ari cyo cyose, umuntu cyangwa umutwe uwo ari we wese uzabangamira amahirwe y’amahoro mu karere.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Massad Boulos yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Washington rigomba kubahirizwa nta kuzuyaza. Yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigomba kurangiza ibikorwa byo kuva ku butaka bwa RDC bidatinze, mu gihe na RDC igomba gufata ingamba zikomeye zo guca intege no kurandura umutwe wa FDLR.

Yongeyeho ko kubazwa inshingano, kubahiriza ibyo impande zemeye no gushyira mu bikorwa amasezerano ari byo bizatanga amahirwe yo kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo no mu karere kose.

Aya magambo aje mu gihe hakomeje ibiganiro n’imbaraga mpuzamahanga zigamije guhagarika imirwano imaze imyaka myinshi ihungabanya umutekano, igateza impunzi n’ibibazo by’ubutabazi mu Burasirazuba bwa RDC. Amerika ivuga ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano kandi ko izatinda gufata izindi ngamba ku bazayateshuka.

Massad Boulos (Ifoto yakuwe kuri topafrica news)

Ibitekerezo