U Rwanda rwakajije igenzura ku mipaka nyuma y’ubwiyongere bwa Ebola muri DR Congo
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice yatangaje ko imipaka ihuza u Rwanda na DR Congo idafunze nk’uko abantu babivuga, ahubwo hashyizweho ingamba zo kugenzura abinjira n’abasohoka mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola kiri muri iki gihugu.
Mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati “Imipaka ntabwo ifunze. Mu rwego rwo kurinda ubuzima no gukumira ikwirakwira rya Ebola mu Rwanda, buri mugenzi winjira cyangwa usohoka igihugu aragenzurwa.”
Yakomeje yibutsa abantu ko n’ubwo imipaka ifunguye, abantu bambuka muri DR Congo barasabwa kwigengesera ndetse bakajya babimenyesha ubuyobozi.
Ibi yabitangaje nyuma y’iminsi bivugwa ko iyi mipaka yafunzwe by’agateganyo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo cya Ebola cyongeye gukaza umurego muri iki gihugu.
Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari gukorera mu matsinda.Abari kuva n’abajya muri RDC basuzumwa umuriro hakanarebwa ingendo baherutse gukora mu minsi 21 ishize.
Uburyo bwo gukaraba intoki n’amazi meza bwongeye gushyirwamo imbaraga.
Ikigo Nderabuzima cya Rugerero cyagenwe nk’ahantu hagamije gufasha uwagaragarwaho n’icyorezo

