Ubufaransa bwahanaguye burundu itegeko ry’ubucakara
Inteko Ishinga Amategeko y’Ubufaransa yatoye ku bwiganze busesuye ishyigikira iseswa burundu ry’itegeko ryo mu gihe cy’ubukoloni ryagenaga uburyo ubucakara bwakorwagamo.
Nubwo Ubufaransa bwari bwarakuyeho ubucakara mu bice byose bwakolonizaga kuva mu mwaka wa 1848, iri tegeko ryamenyekanye nka “Code Noir” ryari rigisigaye mu bitabo by’amategeko, nubwo ritari rigikoreshwa.
Depite Max Mathiasin ukomoka ku kirwa cya Guadeloupe ni we watanze umushinga wo kurikuraho, avuga ko ari uburyo bwo guha icyubahiro abagabo, abagore n’abana bose babaye abacakara.
Perezida Emmanuel Macron na we yashyigikiye icyo cyemezo, agaragaza ko kuba iryo tegeko ryari rikiri mu mategeko y’Ubufaransa byari binyuranyije n’indangagaciro igihugu kivuga ko kigenderaho.
Ubucakara bwashyizweho n’ibihugu byinshi by’u Burayi hagati y’ikinyejana cya 16 n’icya 19 bwatumye Abanyafurika barenga miliyoni 12 batwarwa ku ngufu cyangwa bashukishwa kujyanwa ku mugabane w’Amerika gukora imirimo y’agahato mu mirima no mu bindi bikorwa by’abakoloni.

