AmakuruPolitiki

Ubushinwa bwakatiye babiri bahoze ari ba Minisitiri b’Ingabo igihano cy’urupfu gisubitswe

Mu gihe Ubushinwa bukomeje igikorwa cyo kweza igisirikare cya bwo, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, bwakatiye igihano cy’urupfu gisubitswe ba Minisitiri babiri bahoze bashinzwe ingabo bazira ruswa.

Wei Fenghe na Li Shangfu bahamijwe ibyaha bya ruswa n’urukiko rwa gisirikare rw’u Bushinwa, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta. Bombi bakatiwe igihano cy’urupfu gisubitswe imyaka ibiri, nyuma y’iyo myaka igihano cya bo kikazahindurwa igifungo cya burundu badafite amahirwe yo kuzababarirwa cyangwa gufungurwa by’agateganyo.

Wei Fenghe w’imyaka 72 yabaye Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2018 kugeza mu 2023, naho Li Shangfu w’imyaka 68 amusimbura kuri uwo mwanya ariko awumaraho amezi atageze ku munani muri 2023. Aba bagabo bombi batangiye gukorwaho iperereza mu 2023 n’urwego rwa gisirikare rushinzwe kurwanya ruswa.

Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yakajije ibikorwa byo gukurikirana abayobozi bakuru mu gisirikare, aho aherutse no gukura ku mwanya umwe mu basirikare bakomeye cyane, Zhang Youxia, warushaga ububasha Wei na Li ndetse akaba yarigeze kuyobora ibikorwa bya buri munsi by’ingabo.

Iyi gahunda yo kweza igisirikare yageze ku basirikare benshi mu ngabo z’Ubushinwa zizwi nka People’s Liberation Army, zifite abasirikare barenga miliyoni ebyiri. Kuva mu 2022, abasirikare bakuru barenga 100 bakekwaho gukurwa mu myanya ya bo cyangwa guhanwa.

Raporo yasohowe muri Gashyantare 2026 n’ikigo Center for Strategic and International Studies cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagaragaje ko abasirikare bakuru 36 bafite amapeti yo hejuru bamaze gukurwaho kuva mu 2022, mu gihe abandi 65 baburiwe irengero cyangwa bakekwaho kuba barahanwe.

Iyo raporo kandi yagaragaje ko hejuru ya 52% by’imyanya y’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cy’Ubushinwa yamaze kugerwaho n’iki gikorwa cyo gukuraho abayobozi nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Iki gikorwa kiri mu mugambi wa Xi Jinping umaze igihe wo gusukura igisirikare no kurushaho gukomeza ubutegetsi bwe, ndetse no kuvugurura ingabo z’Ubushinwa.

Icyakora, abanditse iyo raporo bavuze ko ubu bukangurambaga budasanzwe bushobora guteza impungenge ku bushobozi bw’igisirikare mu gukora ibikorwa bikomeye bya gisirikare.

Nyuma yo gukurwaho kwa Zhang Youxia n’umwungirije muri Mutarama, ikinyamakuru cya gisirikare cya Leta cyashinje abo bayobozi guhungabanya ububasha bwa Xi Jinping, ndetse gisubiramo ko nta kwihanganira ruswa kuzabaho.

Cyavuze ko iperereza rikorerwa abo bayobozi rizafasha gukuraho “ingaruka mbi” mu gisirikare no kongerera ingabo z’u Bushinwa imbaraga nshya mu rugendo rwo kubaka igisirikare gikomeye.

Li Shangfu na Wei Fenghe. Ifoto: AP/Getty Images

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *