Guyana: Ubwato bwari butwaye abantu 116 bwarohamye

Abaturage ba Guyana bari mu gahinda n’impungenge zikomeye nyuma y’uko ubwato butwara abagenzi bwitwa MV Barima burohamye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2026, ubwo bwari mu rugendo ruva mu murwa mukuru Georgetown rwerekeza mu gace ka Port Kaituma.

Ubuyobozi bw’iki gihugu bwatangaje ko ubwo bwato bwari butwaye abantu 116, mu gihe kugeza ubu abantu 53 bamaze gutabarwa ari bazima, ariko abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’ahitwa Iron Punt, mu mazi yo ku nkombe za Guyana, aho ubwato bwahise buhirima mbere yo kurohama. Ubuyobozi bwavuze ko ubutumwa bwo gutabaza bwakiriwe saa 23:01 z’ijoro ku isaha yo muri Guyana (03:01 GMT), bituma hatangira igikorwa gikomeye cyo gushakisha no gutabara abarokotse.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo muri Guyana, Juan Edghill, yatangaje ko inzego za Leta zifatanyije n’ubwato bw’abikorera zahise zitangira ibikorwa byo gutabara, zikoresheje amato menshi ndetse n’abatabazi bafite uburambe mu bikorwa byo kurohora abantu mu nyanja.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Edghill yagize ati: “Hari ibikorwa bikomeye byo gushakisha no gutabara biri gukorwa. Turasaba Imana kurinda ubuzima bw’abari muri iyi mpanuka no gufasha ko haboneka abarokotse benshi bashoboka.”

Minisitiri w’Intebe wa Guyana, Mark Phillips, yatangaje ko nubwo hari impungenge zikomeye, ibikorwa byo gushakisha bikomeje kandi ko abayobozi bafite icyizere ko hari abandi bantu bashobora kuboneka bakiri bazima.

Yavuze ko abantu bamaze gutabarwa barimo abagenzi ndetse n’abari abakozi b’ubwo bwato, kandi ko bamwe muri bo bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.

Phillips yavuze ko Leta yashyizeho ibigo bitatu byihariye byakira imiryango y’ababuze aba bo, aho bahabwa amakuru agezweho, ubujyanama ndetse n’ubufasha bwo mu rwego rw’imitekerereze mu gihe bagitegereje kumenya amakuru y’abakunzi ba bo.

Yongeyeho ko amazina y’abari mu bwato azatangazwa gusa nyuma y’uko ibikorwa byo gutabara no gusuzuma ubuzima bw’abarokotse birangiye, kugira ngo hirindwe gutangaza amakuru ataragenzurwa.

Ubwato bwari bufite ibikoresho bihagije byo kwifashisha mu butabazi

Amakuru atangwa n’urubuga rukurikirana amato ku isi rwa VesselFinder agaragaza ko MV Barima yubatswe mu mwaka wa 1939, ifite uburebure bwa metero 40.

Nubwo ari ubwato bumaze imyaka myinshi bukora, Minisitiri Edghill yavuze ko bwari bufite ibikoresho bihagije by’umutekano. Yavuze ko bwari burimo amakoti 250 arinda ubuzima (life jackets), ubwato bubiri bukomeye bwo gutabara (rigid life crafts) ndetse n’ubwato butandatu bwifungura bwagenewe gutabara mu bihe by’impanuka.

Abashinzwe iperereza bagiye gusuzuma niba ibyo bikoresho byakoreshejwe uko bikwiye, niba abagenzi bari bambitswe amakoti abarinda kurohama, ndetse n’impamvu nyamukuru yateye iyo mpanuka.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Guyana ntiburatangaza icyateye ubwo bwato kurohama. Ariko impuguke mu by’ubwikorezi bwo mu mazi zigaragaza ko impanuka nk’izi zishobora guterwa n’ikirere kibi, imiraba ikomeye, ikibazo cya moteri, amakosa y’abatwara ubwato cyangwa uburemere burenze ubushobozi bwa bwo.

Abahanga mu by’ubwikorezi bavuga ko ibisubizo nyabyo bizava mu iperereza ririmo gukorwa n’inzego z’umutekano ndetse n’abashinzwe kugenzura ubwato.

Guyana ishingiye cyane ku bwikorezi bwo mu mazi

Guyana ni igihugu giherereye ku nkombe z’inyanja y’Atlantique muri Amerika y’Epfo. Mu bice byinshi by’icyo gihugu, cyane cyane ibiri kure y’umurwa mukuru, ubwato ni bwo buryo bw’ingenzi bwo gutwara abantu n’ibicuruzwa.

Port Kaituma, aho MV Barima yari yerekeje, ni kamwe mu duce tw’ingenzi two mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Guyana. Kubera ko imihanda itaragera hose, abaturage benshi bishingikiriza ku ngendo zo mu mazi kugira ngo bagere aho bajya.

Ni yo mpamvu impanuka nk’iyi igira ingaruka zikomeye ku baturage no ku bukungu bw’akarere.

Mu myaka yashize, isi yakomeje kwibasirwa n’impanuka z’ubwato zagiye zihitana abantu benshi.

Mu bihugu by’Afurika birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nigeria, Tanzania na Uganda, ubwato bwagiye burohama bitewe n’ubwinshi bw’abagenzi, ibihe bibi by’ikirere cyangwa kubura ibikoresho by’umutekano.

No muri Aziya, ibihugu nka Indonesia na Philippines bikunze guhura n’impanuka z’amato kubera ko bifite ibirwa byinshi bihuza abaturage hifashishijwe ubwato.

Impuguke mu rwego rw’umutekano wo mu mazi zikomeje gusaba ibihugu gushyira imbaraga mu kugenzura ubwato mbere y’urugendo, guhugura abatwara amato, kubahiriza umubare ntarengwa w’abagenzi no kwemeza ko buri mugenzi afite ibikoresho bimurinda kurohama.

Mu gihe ibikorwa byo gushakisha bikomeje, ubutumwa bw’ihumure n’ubwifatanye bukomeje guturuka mu bihugu bitandukanye no mu miryango mpuzamahanga.

Abaturage ba Guyana bakomeje gusengera abarokotse n’abakiri kuburirwa irengero, mu gihe abatabazi bakomeje gukora amanywa n’ijoro bashakisha umuntu wese ushobora kuba akiri muzima.

Ubuyobozi bwa Guyana bwatangaje ko buzatanga amakuru mashya uko ibikorwa byo gutabara bigenda bitanga umusaruro, mu gihe iperereza rizagaragaza impamvu nyamukuru yateye iyi mpanuka ndetse n’ingamba zizafatwa kugira ngo impanuka nk’izi zitazongera kubaho mu gihe kiri imbere.

Abatabazi bashakishije ijoro ryose (Ifoto: Minisitiri w’Intebe, Mark Phillips)

Ibitekerezo