Uganda mu nkubiri y’impaka nyuma y’ishimutwa rya Lukwago

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yatangaje ko uwahoze ari Meya wa Kampala akaba n’umunyamategeko, Erias Lukwago, yashimuswe mugitondo cyo kuri uyu munsi n’abasirikare, mu gihe yari agiye gutanga impapuro z’urukiko zirega Gen Muhoozi Kainerugaba.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Bobi Wine yavuze ko Lukwago yafatiwe iwe mu gace ka Wakaliga n’abasirikare, nyuma akajyanwa ahantu hatazwi. Yavuze ko Lukwago ari umwe mu banyamategeko bunganira Dr Kizza Besigye mu rubanza aregwamo ubugambanyi, ndetse ko anahagarariye Besigye mu rubanza yashyikirije urukiko aregamo Muhoozi Kainerugaba kumushimuta muri Kenya no kumukorera iyicarubozo.

Bobi Wine yakomeje avuga ko ibyabaye kuri Lukwago byakurikiwe n’ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X na Muhoozi Kainerugaba, aho bivugwa ko yishimiye ifatwa rye. Icyakora, kugeza ubu nta rwego rwa Leta ya Uganda cyangwa igisirikare ruratangaza ku mugaragaro icyo ruvuga kuri ayo makuru cyangwa aho Lukwago yaba aherereye.

Mu butumwa bwe, Bobi Wine yasabye Abagande kwamagana ibyo yise ibikorwa byo kudahana no guhonyora uburenganzira bwa muntu, ashimangira ko igihugu kigomba kurangwa n’ubutabera n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Ibi bibaye mu gihe impaka za politiki zikomeje gukaza umurego muri Uganda, cyane cyane ku birebana n’ifungwa rya Dr Kizza Besigye n’amagambo akunze gutangazwa na Gen Muhoozi Kainerugaba ku mbuga nkoranyambaga.

Erias Lukwago (Ifoto: The Nilepost)
Erias Lukwago w’ishati y’ubururu bwijimye (Ifoto: X/Bobi Wine)

Ibitekerezo