Polisi ya Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw’umuhanzi w’ikirangirire Moses Matovu, wari umuyobozi w’itsinda ry’Afrigo Band, nyuma yo kugabwaho igitero n’abantu bataramenyekana i Kibuli mu Mujyi wa Kampala.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala no mu nkengero zawo, Rachael Kawala, yavuze ko Matovu yagabweho igitero mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, ahitwa Kibuli Market Zone B, mu gace ka Makindye.
Amakuru y’ibanze avuga ko uyu muhanzi yari agiye gusengera mu musigiti wa Kibuli, nk’uko yari asanzwe abigenza buri gitondo, ubwo yagabwaho igitero. Yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kibuli, ariko aza gupfa azize ibikomere.
Polisi ya Kabalagala yanditse iki kibazo nk’icyaha gikekwa cy’ubwicanyi. Abashinzwe iperereza bahise berekeza aho igitero cyabereye kugira ngo bamenye uko cyateguwe n’abakigizemo uruhare.
Kawala yagize ati: “Itsinda ryacu riri aho byabereye, rikomeje iperereza rigamije kumenya icyateye ubu bwicanyi. Harakorwa kandi ibishoboka byose kugira ngo abakekwaho kubugiramo uruhare bamenyekane kandi bafatwe.”
Kugeza ubwo aya makuru yatangazwaga, Polisi yari itaramenyesha umubare w’abagabye igitero, icyo bakoresheje cyangwa icyaba cyarabateye kukigaba. Nta muntu wari watabwa muri yombi.
Moses Matovu, wari ufite imyaka 77, yari azwi cyane ku izina rya “Papa Moi”. Yavukiye i Kawempe muri Kampala ku wa 19 Kamena 1949, atangira umuziki nk’uwabigize umwuga mu 1967. Yanyuze mu matsinda arimo Thunderbirds Band, Police Band na Cranes Band, mbere yo gufatanya n’abandi bahanzi gushinga Afrigo Band mu 1975.
Mu myaka hafi 60 yamaze mu muziki, Matovu yabaye umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umucuranzi wa saxophone. Yari umwe mu nkingi z’Afrigo Band, itsinda rifatwa nk’irimaze igihe kirekire kurusha ayandi mu muziki wa Uganda, rikaba ryarizihije imyaka 50 rimaze mu 2025.
Mbere yo kwibanda ku muziki, Matovu yanakinnye umupira w’amaguru mu makipe atandukanye, arimo Nakivubo Boys, Police na Express. Urupfu rwe rufatwa nk’igihombo gikomeye ku muziki wa Uganda no ku bafana b’Afrigo Band.

Ibitekerezo