Uganda yahagaritse ikinyobwa kirimo viagra

Text size

Urwego rwa Uganda rushinzwe kugenzura imiti, NDA, rwategetse ko ikinyobwa cyitwa Boisson Énergétique Très Puissante gihagarikwa kugurishwa no kunyobwa muri icyo gihugu.

NDA ivuga ko icyo kinyobwa kitemewe muri Uganda kandi ko gicuruzwa havugwa ko cyongera ingufu z’abagabo mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Umuvugizi wa NDA, Abiaz Rwamwiri, yavuze ko isuzuma ryakorewe mu bubiko bw’urwo rwego ryagaragaje ko icyo kinyobwa kirimo umuti witwa sildenafil, utanditse ku icupa ryacyo.

Sildenafil ni umuti ukoreshwa no muri Viagra, ukaba ugenewe gufasha abagabo bafite ibibazo byo kurangiza igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. NDA ivuga ko ugomba gukoreshwa ari uko umuganga yawanditse kandi agatanga n’inama.

Rwamwiri yavuze ko kuwunywa umuntu atabizi bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugabanuka cyane, akagira ibibazo byo kubona cyangwa igitsina kikamara igihe kinini kidatuza.

Ibyo bishobora guteza akaga gakomeye ku bantu bafata imiti irimo nitrate, nka nitroglycerin. Kuyivanga na sildenafil bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugabanuka cyane, ku buryo byashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.

NDA yasabye abantu guhagarika kugura, kugurisha no kunywa icyo kinyobwa. Yasabye kandi uwakinyoye akagira ibimenyetso bivuzwe haruguru kwihutira kujya kwa muganga.

Umuvugizi wa NDA, Abiaz Rwamwiri. Ifoto: NDA binyuze kuri BBC

Ibitekerezo