Abashinzwe ubutabazi bavuga ko abantu bagera kuri 30 baguye mu gitero cy’ibisasu byatezwe n’Uburusiya ku mabisi abiri y’abasivili mu Mujyi wa Kramatorsk uri mu burasirazuba bw’imirwano.
Abayobozi bavuze ko abantu batatu na bo bishwe mu Mudugudu wa Bilenke, igice cy’umuryango wa Kramatorsk.
Abandi bantu 18 bakomeretse, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Donetsk, Vadym Filashkin, ashinja Uburusiya kuba bwarateye bisi zitwara abagenzi kugira ngo zice abaturage benshi bashoboka.
Kramatorsk na Slovyansk ni imwe mu mijyi igize icyitwa umukandara w’igihome Moscou irimo kugerageza gufata nk’igice cy’ibyo Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin asaba icyanya cy’inganda cyose cya Ukraine, Donbas.
Ako karere kagizwe n’Intara za Donetsk na Luhansk. Igice kinini cya Luhansk kiri mu maboko y’Uburusiya, mu gihe Ukraine ikigenzura bimwe mu bice bya Donetsk.
Mu gihe kinini cy’intambara, Kramatorsk yabaye ihuriro rikomeye ryo kugeza ibikoresho ku ngabo za Ukraine. Ubu uyu mujyi urushaho kwibasirwa n’ibitero, mu gihe ingabo z’Uburusiya zigenda zegera.
Kramatorsk na Slovyansk by’umwihariko bikunze guterwaho ibisasu bifite amababa abifasha kugenda mu kirere byerekeza ku ntego. Mu mpera za Kanama, bivugwa ko Kramatorsk yateweho ibisasu bigera ku icyenda mu munsi umwe.
Iki gitero kibaye mu gihe Ukraine ivuga ko ibitero by’Uburusiya byiyongereye hirya no hino mu gihugu, bikajyana n’ubwiyongere bw’abasivili bahasiga ubuzima.
Mu mujyi wa Pryluky, mu burasirazuba bwa Kyiv, igitero cyo mu gitondo cyo ku wa Gatatu cyasenye inyubako y’amagorofa atanu, gihitana abantu 22, barimo abana batanu. Batatu muri abo bana bari bafite umwaka umwe.
Mu murwa mukuru Kyiv na ho, Meya Vitali Klitschko yatangaje ko ibitero byo ku wa Kane byahitanye abantu batatu, abandi 14 barakomereka.
Ibitero bikomeje guhungabanya ubuzima bwa buri munsi muri uwo mujyi. Abanyeshuri bajyanwa mu bwihisho, ibikorwa by’ubucuruzi bigahagarara, ndetse n’ingendo rusange zikabangamirwa.
Kwibasira ibikorwa remezo by’ingufu na byo bituma amashanyarazi abura, bikagira ingaruka ku itangwa ry’amazi. Abashinzwe amazi muri Kyiv baburiye ko umuvuduko w’amazi wagabanutse mu gice cy’umujyi kiri ku ruhande rw’iburyo rw’umugezi wa Dnipro kubera ibura ry’amashanyarazi.
Mu gihe impuruza ziburira abaturage ibitero zikomeje kumvikana, imiryango imwe ihungira muri sitasiyo za gari ya moshi zo munsi y’ubutaka. Ukraine ikomeje gusaba ubufasha bwo kongera ubushobozi bwayo bwo gukumira misile n’ibindi bitero byo mu kirere.

Ibitekerezo