Nibura abantu 11 bapfuye kuri uyu wa Mbere mu bitero byinshi by’indege z’intambara Uburusiya bwagabye ku mijyi itandukanye ya Ukraine, mu gihe inkongi y’umuriro yangije cyane katederali ya Dormition, imwe mu nyubako zikomeye z’itorero rya Orthodox i Kiev, yubatswe mu kinyejana cya 11 kandi iri ku rutonde rw’umurage w’isi rwa UNESCO.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yasabye abayobozi b’itsinda rya G7, bari mu nama mu Bufaransa, gutanga “igisubizo gikomeye kandi gifatika” kuri ibi bitero, anabasaba kongera igitutu ku gihugu gishinjwa kugaba ibitero no kongera ubufasha mu kurinda ikirere cya Ukraine.
I Kiev, aho uturere twinshi twibasiwe, abaturage bagaragaye biruka bashaka aho bihisha mu gihe ikirere cyagaragaragamo urumuri rwinshi rwatewe n’inkongi z’umuriro. Nyuma y’ibyo bitero, igisenge cya katederali ya Dormition cyafashwe n’inkongi, imwe mu nyubako zigize urusengero ruzwi cyane rwa Laure des Grottes, rumaze igihe ruri ku rutonde rw’umurage w’Isi rwa UNESCO.
Umuyobozi w’Itorero rya Orthodox muri Ukraine, Metropoliti Épiphane de Kiev, yamaganye ibi bitero abyita “icyaha gikomeye ku bantu, ku mateka no ku bukirisitu.” Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron na we yavuze ko nta cyasobanura igitero nk’icyo ku murage w’isi.
Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya yahakanye ko yibasiye katederali, ivuga ko ahubwo yangijwe na misile z’ubwirinzi za Ukraine ziturutse muri Amerika. Nubwo bimeze bityo, inyubako yarangiritse cyane, igisenge kirashya ndetse igice cy’imbere kirangirika, hakaba hakoreshwaga imashini nyinshi z’abashinzwe kuzimya umuriro.
Raporo z’ingabo za Ukraine zivuga ko Uburusiya bwarashe misile 70 na drone 611, ahanini zigamije Kiev, ariko nyinshi muri zo zikaba zarahagaze. Mu bindi bice, abantu bapfiriye muri Kharkiv, Kherson no mu murwa mukuru Kiev.
Ibi bitero byibasiye kandi n’ahantu ndangamateka n’umuco, harimo studio ya sinema ya Dovjenko i Kiev, inzu ndangamurage ya Kharkiv n’inzu y’umuziki i Dnipro, bikomeza kugaragaza ko intambara igira ingaruka zikomeye ku mutungo ndangamuco wa Ukraine.

Ibitekerezo