Mu gihe izuba ryarimo rirenga ku misozi ikikije umudugudu wa Sinjil uri mu gace ka West Bank karimo amakimbirane, itsinda ry’Abanyapalestine ry’abantu bagera kuri 15 ryari rihagaze ku gasozi rigenzura ibibaya biri hasi, rishakisha ikimenyetso icyo ari cyo cyose cy’uko haba hagiye kuba igitero cy’abimukira b’Abayahudi.
Aba bagabo si abasirikare cyangwa abapolisi, ahubwo ni abakorerabushake bo mu baturage bahisemo gufata inshingano zo kurinda umutekano w’umudugudu wa bo. Bavuga ko babikoze nyuma yo kubona ko ibitero by’abimukira b’Abayahudi muri West Bank bikomeje kwiyongera, kandi ko inzego z’umutekano za Israel zitabafasha uko babyifuza.
Fadi Alwan, umwe muri abo bakorerabushake, yavuze ko abaturage bumva baratereranywe.
Ati: “Twasigaye twenyine. Duhanganye n’abantu bafite ubufasha bwa guverinoma ya bo. Nta muntu dufite wo kudufasha, ni yo mpamvu tugomba kuguma hano tukarinda uyu mudugudu”.
Aba baturage bavuga ko inshingano za bo ari ukurinda imiryango ya bo, inzu za bo n’ubutaka bwabo mu gihe bavuga ko ibitero by’abimukira byabaye ikibazo gikomeye mu myaka ishize.
West Bank ni agace gafite amateka akomeye mu makimbirane hagati ya Israel n’Abanyapalestine. Ni hamwe mu hantu Abanyapalestine bifuza ko hazashingwa igihugu cya bo kizaza, mu gihe Israel na yo ikomeje kugenzura byinshi muri ako gace.
Kuva intambara yo muri Gaza yatangira mu Ukwakira 2023 hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas, amakimbirane muri West Bank yarushijeho gukomera. Abategetsi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko habayeho ubwiyongere bw’ibitero by’abimukira, ibikorwa byo kwimura imiryango n’ifatwa ry’abaturage.
Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, irimo amashyaka y’uburyo bukabije, yashinjwe gushyigikira kwaguka kw’imidugudu y’Abayahudi muri West Bank. Abayobozi ba Israel bo bavuga ko iyo midugudu ifite uruhare mu mutekano w’igihugu kandi ko abaturage b’Abayahudi bafite uburenganzira bwo gutura muri ako gace.
Ariko ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bireba ibyo bikorwa nk’ibinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, bavuga ko kubaka imidugudu muri West Bank bibangamira amahirwe yo kugera ku gisubizo cy’ibihugu bibiri byigenga.

Imidugudu y’abimukira ikikije Sinjil
Sinjil iherereye ku muhanda uhuza imijyi ya Ramallah na Nablus, ahantu hafite akamaro mu bikorwa by’ubucuruzi no gutwara abantu muri West Bank.
Abaturage bavuga ko umudugudu wa bo ukikijwe n’imidugudu y’Abayahudi ndetse n’utugari duto tw’abimukira turi ku misozi iwukikije. Bavuga ko bamwe muri abo bimukira ari bo bakunze gushinjwa kugaba ibitero ku Banyapalestine.
Umuryango uhagarariye bamwe mu bimukira b’Abayahudi ntiyahise atanga ibisobanuro ku birego by’abaturage ba Sinjil.
Ku ruhande rwa yo, ingabo za Israel zivuga ko zohereza abasirikare mu gihe habaye amakimbirane kugira ngo bahoshe imirwano, ariko ko ibikorwa by’abaturage b’Abayahudi muri West Bank bigomba gukurikiranwa n’igipolisi.
Abaturage ba Sinjil bavuga ko iyo bahamagaye ingabo cyangwa polisi ya Israel, akenshi batinda kuhagera cyangwa ntibafate ingamba ziboneye.
Alwan yagize ati: “Duhamagara ingabo, tugahamagara polisi, ariko nta cyo bitumarira. Hari igihe baza batinze cyangwa ibintu bikarangirira aho”.
Uburyo bushya bwo kwirinda: amarondo, amatara n’amatsinda ya WhatsApp
Ku wa 26 Kamena, ubwo aba bakorerabushake bari bicaye hafi y’umuriro ku gasozi, umwe muri bo yari afite itara rikomeye rimufasha kureba kure mu misozi.
Abandi barimo bazenguruka umudugudu mu modoka, bakurikirana amakuru atangwa mu matsinda ya WhatsApp y’abaturage aho baburirana igihe babonye abantu bakekwa cyangwa ibikorwa bidasanzwe.
Ubu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kwirinda bwakwirakwiye mu bice byinshi bya West Bank, ariko abaturage bavuga ko uburyo bwa Sinjil bwabaye bumwe mu bufite gahunda ihamye kurusha ahandi.
Iyo hari amakuru y’uko abimukira bari hafi, abaturage bahita babimenyesha abandi kugira ngo bajye ahantu hashobora kuba ikibazo.
Ati: “Iyo begereye inzu, tujya kubahagarika kandi tukohereza ubutumwa kugira ngo buri wese amenye ibiri kuba”.
Alwan avuga ko na we yigeze kugirirwa nabi n’umwimukira ubwo yari arimo asarura ingano. Yavuze ko yakubiswe inkoni ikomeretsa kandi ko icyo gitero cyamweretse ko abaturage bakeneye kwirinda.
Yongeyeho ko mu mwaka wabanje, abimukira barashe amasasu ku ihema ryari ryubatswe n’abakorerabushake kugira ngo barindemo umudugudu. Avuga ko abasore bari muri iryo hema batagize ikibazo kubera amahirwe.
Nyuma ya ho, avuga ko ingabo za Israel zaje zigakuraho iryo hema, nubwo ingabo zitigeze zihita zitanga ibisobanuro kuri ibyo birego.
Abayobozi ba Sinjil bavuga ko ubuzima bw’abaturage bwahindutse kubera ibikorwa by’umutekano.
Moataz Tawafsha, umuyobozi w’umudugudu, avuga ko Israel yafunze imiryango myinshi yinjirwamo n’abaturage kandi ishyiraho inzitizi zibabuza kugera ku bice bimwe by’ubutaka bwa bo.
Ati: “Twumva tumeze nk’abantu bari muri gereza rusange”.
Avuga ko nyuma y’intambara yo muri Gaza, ubuyobozi bw’umudugudu bwafashe inshingano zo gutanga uburinzi bw’ibanze kubera ubwoba bw’uko ibitero byakomeza.
Tawafsha avuga ko kuva mu 2023, ibitero by’abimukira byahitanye abantu bamwe ndetse bigatuma imiryango myinshi iva mu byayo.
Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ku bikorwa by’urugomo muri West Bank no kurinda abasivili b’impande zombi.
Abaturage bamwe bavuga ko iyo batagira ubwo bufatanye bwa bo, ibibazo byari kuba bikomeye kurushaho.
Abed Foqahaa ni umwe mu baturage bavuga ko yiboneye ingaruka z’ibitero. Nyuma y’uko abimukira bateye igisasu cyaka mu nzu ye mu myaka ibiri ishize, yashyize ibyuma ku madirishya ndetse yubaka uruzitiro rukomeye kugira ngo arinde umuryango we.
Yagize ati: “Umuriro waratangiye, twagerageje gukiza inzu ariko twese tugira ingaruka kubera umwotsi.”
Yahise akoresha itsinda rya WhatsApp asaba ubufasha. Abasore bo muri Sinjil baje kumufasha, nubwo bari babanje kugorwa no kugera aho yari ari kubera inzitizi zashyizweho n’ingabo za Israel.
Ati: “Imana ibahe umugisha, baradufashije cyane.”
Mu gihe ibiganiro bya politiki byo gushaka umuti w’amakimbirane hagati ya Israel n’Abanyapalestine bikomeje kugorana, abaturage ba Sinjil bavuga ko kugeza ubu icyizere cya bo kiri ku bufatanye bwa bo ubwa bo.
Bavuga ko batifuza kuba umutwe w’intambara, ahubwo ko bashaka gusa kubaho bafite umutekano, kurinda imiryango yabo no gukomeza gutura ku butaka bavuga ko ari ubwabo.

Ibitekerezo