Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026.
Urupfu rwe rwatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, wavuze ko Hafidh Ameir Hassan yitabye Imana saa mbili za mugitondo, aguye mu Bitaro bya Emilio Mzena Memorial biri muri Zanzibar.
Ndejembi yavuze ko yari amaze igihe ahavurirwa uburwayi bw’umutima.
Mu butumwa yatangaje, Visi Perezida Ndejembi yavuze ko igihugu cyakiriye n’agahinda inkuru y’urupfu rw’umugabo wa Perezida Samia Suluhu Hassan, anihanganisha Umukuru w’Igihugu, umuryango we, bene wa bo, inshuti ndetse n’Abanyatanzaniya muri rusange.
Yatangaje kandi ko imyiteguro yo gushyingura Hafidh Ameir Hassan yatangiye i Kizimkazi muri Zanzibar.
Hafidh Ameir Hassan yari inzobere mu bijyanye n’ubuhinzi. Yamenyekanye cyane ku rwego rw’igihugu nyuma y’uko umugore we, Samia Suluhu Hassan, abaye Perezida wa Tanzania mu 2021, asimbuye John Pombe Magufuli wari umaze kwitaba Imana.
Samia Suluhu Hassan na Hafidh Ameir Hassan bashakanye mu 1978, bakaba barabyaranye abana bane, barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.
Umukobwa wa bo, Mwanu Hafidh Ameir, na we yinjiye muri politiki, akaba ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Zanzibar.
Nubwo umugore we amaze imyaka myinshi ari umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Tanzania, Hafidh Ameir Hassan yahisemo kubaho ubuzima butagaragara cyane mu ruhame.
No mu gihe Samia Suluhu Hassan yari Visi Perezida wa Tanzania, kuva mu 2015 kugeza mu 2021, Hafidh ntiyakundaga kugaragara mu bikorwa bya politiki cyangwa mu mafoto ari kumwe n’umugore we.
Urupfu rwe rubaye mu gihe Samia Suluhu Hassan akomeje kuyobora Tanzania, umwanya yagiyeho bwa mbere muri Werurwe 2021, aba umugore wa mbere uyoboye icyo gihugu.


Ibitekerezo