Kalisa Jules César, umwe mu bayobozi bagize uruhare rukomeye mu miyoborere y’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko muri FERWAFA, yitabye Imana azize uburwayi yari amaze igihe yivuriza mu Buhinde.
Urupfu rwa Kalisa rwamenyekanye mugitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, rusiga icyuho mu muryango wa ruhago nyarwanda, aho yamaze imyaka myinshi akora imirimo itandukanye ijyanye n’imiyoborere yayo.
Kalisa yatangiye kugaragara mu bikorwa bya siporo ubwo yari Komiseri ushinzwe imikino muri Kaminuza y’u Rwanda. Nyuma yaje kwinjira mu buyobozi bwa FERWAFA, aho mu 1999 yahawe inshingano zo kugira uruhare mu gutegura CECAFA Challenge Cup yabereye mu Rwanda, irushanwa ryasojwe Rwanda B yegukanye igikombe.
Mu rugendo rwe rwo kongera ubumenyi mu miyoborere ya ruhago, Kalisa yanize amasomo ajyanye n’imiyoborere n’amategeko ya siporo, aza kugira uruhare rukomeye mu mikorere ya FERWAFA.
Yamenyekanye cyane ubwo yakoranaga na Gen (Rtd) Jean Bosco Kazura wayoboraga FERWAFA. Amakuru yo mu 2010 agaragaza ko Kalisa yari akiri ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru/Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iri shyirahamwe.
Kalisa yakomeje kuri uwo mwanya kugeza mu 2011. Muri Nzeri uwo mwaka, Gen Jean Bosco Kazura yeguye ku buyobozi bwa FERWAFA, Kalisa na we asezera ku nshingano ze nyuma yaho. Nyuma yaje gusimburwa na Michel Gasingwa.
Uruhare rwa Kalisa ntirwagarukiye mu Rwanda gusa. Mu 2009, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yamuhaye inshingano muri Komisiyo yayo y’Amategeko, mu gihe Kazura yashyizwe muri komisiyo yari ishinzwe gutegura amarushanwa ya CAN 2010 n’ay’urubyiruko.
Icyo gihe, Kalisa yari umwe mu Banyarwanda bari bamaze kubaka izina mu buyobozi bw’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga. Mu 2009, The New Times yamushyize mu bantu bari bafite ijambo rikomeye muri ruhago nyarwanda, ishingiye ku ruhare yari afite mu gushyira mu bikorwa ibyemezo bya FERWAFA no mu mikoranire yayo n’izindi nzego.
Mu myaka yamaze muri FERWAFA, Kalisa yabaye umwe mu bayobozi bari hafi y’ibihe bikomeye bya ruhago nyarwanda, birimo igihe Amavubi yari amaze kwandika amateka yo kwitabira Igikombe cya Afurika cya 2004 ndetse n’imyaka yakurikiyeho yaranzwe no kongera ibikorwa mpuzamahanga bya FERWAFA.
Urupfu rwa Jules Kalisa rubaye inkuru y’akababaro ku muryango we, inshuti ndetse n’abakunzi ba ruhago bamumenye nk’umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini mu bikorwa byo guteza imbere no kuyobora umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ibitekerezo