Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi umupasiteri wo mu Karere ka Rukungiri, nyuma y’amakimbirane ashingiye ku mafaranga y’amaturo yatanzwe n’abakirisitu, akekwaho gukubita umunyamabanga w’itorero no kumwangiriza telefoni.
Felix Ayebare w’imyaka 30, ni umupasiteri mu Itorero rya Kyarusongyera Anointed Church riherereye muri Bwanga Parish, mu gace ka Nyarushanje, mu Karere ka Rukungiri. Akurikiranyweho gukubita Joan Byomuhangi w’imyaka 34, usanzwe ari umunyamabanga w’iryo torero.
Polisi ivuga ko ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, ahagana saa munani z’amanywa, nyuma y’amateraniro.
Ubwo abayobozi b’itorero bari biteguye kubara amafaranga y’amaturo abakirisitu bari bamaze gutanga, Ayebare akekwaho kuyakura mu gatebo yari arimo atarabaruwe. Ibyo byatumye havuka kutumvikana hagati ye na Byomuhangi.
Polisi ivuga ko ayo makimbirane yaje gufata indi ntera, Ayebare agakekwaho gukubita Byomuhangi inshuro zitandukanye. Ashinjwa kandi kumwaka telefoni ye akayikubita hasi, ikangirika imbere n’inyuma.
Amakuru y’iperereza avuga kandi ko mbere y’ibi byabaye, Ayebare yari yarashinje Byomuhangi kumubuza kugera ku mafaranga y’itorero ndetse akamutera ubwoba.
Nyuma y’uko iki kibazo kigejejwe kuri Polisi, Ayebare yatawe muri yombi, ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarushanje, mu gihe iperereza rigikomeje.
Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kigezi, SP Nelson Tumushime, yibukije abayobozi b’amadini ko ubwisanzure mu bijyanye no gusenga budaha umuntu uburenganzira bwo kurenga ku mategeko.
Yashimangiye ko ibikorwa birimo gukubita abantu, uburiganya cyangwa kwambura abandi bidashobora kwihanganirwa hashingiwe ku kuba umuntu ari umuyobozi w’idini, kandi ko ukekwaho ibyaha ashobora gukurikiranwa hakurikijwe amategeko ya Uganda.
Ayebare akomeje gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rwabifitiye ububasha rwamuhamya ibyaha akurikiranyweho.

Ibitekerezo