Umuhora wa Hormuz ukomeje kuba ikibazo

Urugendo rw’ubwato bw’ubucuruzi bunyura mu Muhora wa Hormuz rwakomeje kugabanuka ku buryo bugaragara, aho kuva ku mugoroba wo ku Cyumweru nta bwato na bumwe bwongeye kugaragara bwerekana aho buherereye hifashishijwe ikoranabuhanga rya AIS (Automatic Identification System), nk’uko bigaragazwa n’urubuga rukurikirana ibikorwa byo mu nyanja rwa MarineTraffic.

Ibi bivuze ko niba hari ubwato bwakomeje kunyura muri uwo muhora nyuma y’icyo gihe, bwinshi bwahitamo kuzimya ibimenyetso byabwo kugira ngo budakurikiranwa n’ibindi bihugu cyangwa imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere.

Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bwa Iran bushinzwe kugenzura umuhora wa Hormuz, buzwi nka PGSA, bwatangaje ko uwo muhora “utagishobora gukoreshwa uko bisanzwe”, bushinja Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukomeza ibikorwa bya gisirikare bitemewe n’amategeko mpuzamahanga muri ako gace. Iran ivuga ko ibyo bikorwa byashyize mu kaga umutekano w’abagenda mu nyanja.

Imibare yatangajwe n’ikigo Kpler, gikurikirana urujya n’uruza rw’ubwato ku isi, igaragaza ko ku Cyumweru ubwato umunani gusa ari bwo bwanyuze muri Hormuz. Muri bwo harimo ubutwara peteroli, gaz karemano n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.

Ni umubare muto cyane ugereranyije n’ubwato 21 bwahanyuze ku wa Gatandatu ndetse n’ubwato 14 bwari bwahanyuze ku wa Gatanu, ibintu byerekana ko ba nyiri ubwato batangiye kwitondera cyane kunyura muri uwo muhora kubera umwuka mubi w’umutekano.

Muri ayo mato umunani, abiri gusa ni yo yagaragazaga aho aherereye binyuze muri sisitemu ya AIS, kandi na yo yari yambutse mbere y’uko Iran itangaza ko umuhora utagikoreshwa neza. Andi mato atandatu yagaragaye na Kpler yari yazimije ibyo bimenyetso, uburyo bukoreshwa kenshi mu bihe by’intambara cyangwa ibibazo bikomeye by’umutekano kugira ngo birinde kugenzurwa cyangwa kugabwaho ibitero.

Umuhora wa Hormuz ni umwe mu mihora y’ingenzi ku isi, kuko unyuzwamo hafi kimwe cya gatanu cy’umusaruro wa peteroli ucuruzwa ku rwego mpuzamahanga. Ibihugu nka Saudi Arabia, Iraq, Kuwait, Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) biwukoresha cyane mu kohereza peteroli na gaz ku masoko yo ku isi.

Abasesenguzi bavuga ko gukomeza guhungabana kw’uyu muhora bishobora gutuma ibiciro bya peteroli n’ibikomoka kuri yo bizamuka ku masoko mpuzamahanga, bikagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byinshi. Hari kandi impungenge ko niba amakimbirane hagati ya Amerika na Iran akomeje gukaza umurego, ubucuruzi bwo mu nyanja bushobora kurushaho guhungabana, ibigo by’ubwishingizi bikazamura amafaranga y’ubwishingizi bw’ubwato, ndetse bamwe mu batwara ubwato bagahitamo gushaka indi mihanda nubwo yaba ihenze kandi ifata igihe kinini.

Umuhora wa Hormuz (Ifoto,: Interineti)

Ibitekerezo