Umukerarugendo yapfuye nyuma yo kurumwa n’inzoka
Umukerarugendo ukomoka mu Ubudage yapfuye nyuma yo kurumwa n’inzoka ubwo yari mu biruhuko muri Misiri, nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano.
Uyu mugabo w’imyaka 57, utatangajwe amazina, yari yitabiriye igitaramo cyerekana inzoka ari kumwe n’umuryango we, ari na bwo yarumwe n’iyo nyamaswa mu ntangiriro z’uku kwezi.
Polisi yavuze ko uwo muryango w’abantu batatu wari waturutse mu gace ka Unterallgäu mu Budage, wari ucumbitse muri hoteli yo mu Mujyi wa Hurghada ku nkombe z’inyanja itukura.
Mu gihe bari muri iyo hoteli, bitabiriye igitaramo cyari mu bigize imyidagaduro y’aho, kirimo inzoka ebyiri bikekwa ko ari cobra, aho uwari uyoboye igitaramo yazimanikaga ku bantu mu ijosi.
Ariko impanuka yabaye ubwo imwe muri izo nzoka yinjiye mu myenda y’uwo mukerarugendo. Polisi yasobanuye ko yinjiye mu ipantalo ye, imuruma ku kuguru.
Nyuma yo kurumwa, uwo mugabo yagaragaje ibimenyetso bikomeye by’uburozi bw’inzoka, bituma akenera ubutabazi bwihuse bwo kumugarura mu buzima.
Yahise ajyanwa kwa muganga hafi aho, ariko nyuma aza kwitaba Imana.
Urwego rushinzwe iperereza mu Mujyi wa Memmingen rwatangiye gukora iperereza kuri uru rupfu, mu gihe hagitegerejwe ibisubizo by’isuzuma ry’ubwo burozi.
Nk’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS/WHO) rbivuga, buri mwaka abantu bari hagati ya 81,000 na 138,000 bapfa bazize kurumwa n’inzoka ku isi, mu gihe abandi benshi bagira ubumuga burimo no gucibwa ingingo.
Ibitangazamakuru byagerageje kuvugana n’abayobozi ba Misiri kuri iki kibazo, ariko nta gisubizo kiratangazwa.

