Umuryango wa Rugby muri Uganda watewe agahinda n’urupfu rubabaje rwa Sydney Gongodyo, umukinnyi w’ikipe y’igihugu ndetse na Stanbic Black Pirates, wapfuye nyuma yo gukubitwa n’imbaga y’abantu bamwitiranyije n’umujura.
Ibi byabereye mu gace ka Ntinda mu Mujyi wa Kampala mu ijoro ryo ku wa Gatanu. Amakuru y’ibanze agaragaza ko umugore umwe yari amaze gushikuzwa ishakoshi n’umuntu wahise atoroka. Nyuma y’ako kanya, abantu bahise bakeka Gongodyo wari uri hafi aho, bamushinja kuba ari we wakoze ubwo bujura, batangira kumukubita ari benshi.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Gongodyo asobanurira abamukubitaga ko atari umujura ahubwo ko ari umukinnyi wa Rugby, ariko ntibamwumvise. Yakomeje gukubitwa bikomeye kugeza igihe yatakarije ubwenge.
Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu batatu, abagabo babiri n’umugore umwe, bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uko byagenze n’ababigizemo uruhare bose.
Urupfu rwa Gongodyo rwatumye imikino ya Rugby yari iteganyijwe kubera i Kampala ku Cyumweru isubikwa, mu rwego rwo guha icyubahiro uyu mukinnyi wari ufite imyaka 27.
Mu muhango wo kumwibuka wabereye muri Kings Park Arena, ikipe ya Stanbic Black Pirates yatangaje ko nimero 7 yambaraga itazongera kwambarwa n’undi mukinnyi. Umugore we, abo mu muryango n’inshuti ze bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwe bavuga ko yishwe arengana.
Hari kandi abanenze uburyo polisi yamukuye aho yakubitiwe ikamujyana kwa muganga mu modoka isanzwe y’abapolisi aho gukoresha imbangukiragutabara.
Nyina wa Gongodyo yavuze ko uwo munsi yari yerekeje iwabo n’amaguru kugira ngo ajyane mushiki we ku ishuri, ariko umuryango uza gutungurwa no kumva inkuru y’urupfu rwe nyuma yo kubura amakuru ye.
Hebert Mensah, uyobora Ishyirahamwe rya Rugby muri Uganda, yavuze ko Gongodyo yari umukinnyi warangwaga n’ikinyabupfura, umurava n’urukundo rukomeye yakundaga umukino wa Rugby.
Biteganyijwe ko azashyingurwa ejo ku wa Kabiri mu karere ka Sironko, mu burasirazuba bwa Uganda, aho akomoka.

Ibitekerezo