AmakuruImikino

Umunyabigwi wa Manchester United yahamagawe mu Mavubi

Umukinnyi wo ku mpande, Noam Fritz Emeran, wakuriye mu ishuri ry’abato rya Manchester United yo mu Bwongereza, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, mu rwego rwo kwitegura imikino ya gicuti izabera muri Maroc.

Noam Emeran ni umuhungu wa Fritz Emeran Nkusi wakiniye Amavubi hagati ya 2005 na 2007. Uyu musore yavukiye kandi akurira mu Bufaransa, ariko afite inkomoko mu Rwanda binyuze ku muryango we, bituma abasha guhitamo gukinira igihugu cy’amavuko ya se.

Emeran azaba ari mu ikipe izahura na Comoros tariki ya 6 Kamena ndetse na Tanzania tariki ya 9 Kamena, imikino yombi ikazabera muri Maroc. Ni imikino ifatwa nk’ingenzi mu gutegura Amavubi mbere y’andi marushanwa mpuzamahanga ari imbere.

Noam Emeran, w’imyaka ikiri mike, azwiho ubuhanga bwo gukina ku mpande, umuvuduko no gushaka uburyo bwo kurema amahirwe y’ibitego. Yanyuze mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Manchester United, imwe mu makipe akomeye ku isi mu guteza imbere abakinnyi bato, mbere yo gukomereza urugendo rwe mu Buholandi aho akinira Emmen mu cyiciro cya kabiri.

Uku guhamagarwa kwe gufatwa nk’igitera imbaraga nshya Amavubi, cyane cyane mu gice cy’imbere cy’ubusatirizi, aho ikipe ishaka kongeramo amaraso mashya n’ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Noam Fritz Emeran yakuriye kandi akinira Man U (Ifoto: Urubuga rwa Man U)
Noam Fritz Emeran (Ifoto yakuwe kuri interineti)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *