Urwego rw’Ubushinjacyaha muri Isirayeli rwatangaje ko rwataye muri yombi umusore w’imyaka 21 w’Umunyamerika witwa Eli Lavon, ukurikiranyweho icyaha cyo kuneka akorera Iran, aho bivugwa ko yahawe amafaranga mu buryo bwa cryptocurrency kugira ngo atange amakuru n’amashusho y’ibice bitandukanye byo muri Isirayeli.
Ibi birego byatangajwe mu nyandiko y’ubushinjacyaha ku wa Gatanu, bikaba bivugwa ko ari ubwa mbere umunyamerika akurikiranweho icyaha nk’iki muri Isirayeli mu gihe cy’iyongera ry’ibirego by’ubutasi.
Nk’uko inyandiko y’ubushinjacyaha ibivuga, Lavon wari umunyeshuri mu ishuri ryigisha idini rya kiyahudi ry’abayoboke b’aba Ultra-orthodox i Yerusalemu, yahuye n’abamushuka binyuze ku rubuga rwa Telegram mu Gushyingo 2025 ubwo yari yasuye umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nyuma y’ukwezi kumwe, ubwo yari amaze gusubira muri Yerusalemu, ngo yaje kuganirizwa n’umukozi w’ubutasi uvugwa ko akorera inzego za Iran, atangira kumuha imirimo yoroheje y’ubutasi irimo gufata amafoto n’amashusho y’ahantu hatandukanye.
Ubushinjacyaha buvuga ko Lavon yafashe amashusho y’inyubako yari yaratereranywe mu gace gatuwe n’abayoboke b’amadini i Yerusalemu, ndetse afata n’amashusho imbere mu iduka ry’ibiribwa ryihariye.
Mu kindi gikorwa kidasanzwe, uwo musore ngo yategetswe gushyira agapaki k’itabi mu isanduku y’imyanda yo mu bwiherero bwo muri Hadar Mall i Yerusalemu, agashyiramo inyandiko yari yanditseho ngo “Akazi kararangiye”, ibintu ubushinjacyaha buvuga ko byari uburyo bwo kohereza ubutumwa bw’ibanga.
Lavon ngo yahawe ibihumbi by’amadolari make mu ifaranga rya cryptocurrency nk’igihembo cy’ayo makuru n’amashusho yatanze. Ubushinjacyaha buvuga ko yakoresheje konti ebyiri za Telegram n’utwuma dutatu dutandukanye twa telefoni kugira ngo ahishe ibikorwa bye no kutamenyekana.
Mu gihe cy’iperereza, byagaragaye ko amafaranga yose yahawe agera hafi ku madolari 1,379 y’Amerika.
Kuva mu 2023, Isiraheli ivuga ko ihanganye n’umuvuduko udasanzwe w’ibikorwa by’ubutasi by’imbere mu gihugu, aho abantu barenga 60 bamaze gukurikiranwaho gukorera Iran ibikorwa byo kuneka.
Raporo z’ubushinjacyaha zigaragaza ko bamwe mu bakekwaho ubwo butasi baba barafotoye cyangwa bagafata amashusho y’ahantu hagiye hagabwaho ibitero bya misile bivugwa ko byaturutse muri Iran mu gihe cy’umwaka ushize.
Lavon yafashwe ku wa 9 Kamena, ubu akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri byo “gushyikirana n’umukozi w’igihugu cy’amahanga” ndetse n’ibyaha 14 byo “kohereza amakuru ashobora gufasha umwanzi”.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha i Yerusalemu, Ronit Shentzer Yaakobi, yavuze ko uru rubanza rwerekana uburyo inzego z’ubutasi z’amahanga zikoresha isi y’ikoranabuhanga mu gushaka no gukoresha abantu baba imbere mu gihugu.
Umunyamategeko wa Lavon, Raz Bar Tzvi, we yavuze ko atemeranya n’ibyo aregwa, avuga ko “atari buri muntu uvugana n’umuntu utazwi ku mbuga nkoranyambaga ari intasi y’ubutasi bwa kirimbuzi”, anongeraho ko amategeko agomba guhuza n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Lavon ngo yaje guhagarika kuvugana n’umukozi umwe w’ubutasi, ariko ubushinjacyaha buvuga ko nyuma ya ho yaje kugerwaho n’undi muntu bivugwa ko akorera Iran, akomeza ibikorwa bye.
Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko uru rubanza rushobora kongera kugaragaza uburyo intambara y’ubutasi hagati ya Isirayeli na Iran itagikorerwa gusa ku rwego rwa gisirikare, ahubwo no mu isi y’ikoranabuhanga, aho imbuga nka Telegram n’amafaranga ya cryptocurrency bigira uruhare rukomeye mu gushaka no gukoresha abantu ku rwego rw’ibanga.

Ibitekerezo