Umusifuzi w’Umunya-Somalia yangiwe kwinjira muri Amerika

Omar Abdulkadir Artan, wari kuba Umunya-Somaliya wa mbere ugiye gusifura imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi, yavanywe ku rutonde rw’abasifuzi bazakora muri iri rushanwa nyuma yo kubuzwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Artan, watowe n’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Umupira w’Amaguru (CAF) nk’umusifuzi mwiza w’Afurika wa 2025, yahagaritswe ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Miami, ahita asubizwa inyuma. Kuri ubu ari muri Turukiya.

Abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika ntibarasobanura impamvu y’icyo cyemezo. Gusa, Somalia iri mu bihugu byafatiwe ingamba zikomeye zerekeye kwinjira muri Amerika ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump.

Nyuma yo kuganira n’inzego z’Amerika, FIFA yatangaje ko Artan atazitabira imyiteguro cyangwa ngo asifure imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu itangazo rya yo, FIFA yavuze ko nta ruhare igira mu gutanga visa cyangwa mu byemezo bifatwa n’ibihugu byakira amarushanwa ku birebana no kwinjira ku butaka bwabyo. Yongeyeho ko abayobozi ba Amerika bayimenyesheje ko nta gihinduka kizabaho kuri dosiye ya Artan.

Umujyanama mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko na Siporo ya Somalia yemeje aya makuru, avuga ko Artan yari yujuje ibisabwa byose kugira ngo akore urugendo.

Umukozi w’Ambasade ya Somalia i Nairobi yavuze ko Artan yari yaranahawe pasiporo ya dipolomasi kugira ngo yoroherezwe mu ngendo nyuma yo kugira ibibazo byo kubona visa.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Somalia (SFF) ryamaze kwandikira FIFA risaba ibisobanuro byihuse kuri iki kibazo.

Andrew Giuliani, uyoboye itsinda rishinzwe gutegura Igikombe cy’Isi mu biro bya Perezida w’Amerika, yavuze ko nubwo atavuga ku dosiye y’umuntu ku giti cye, yizeye ko icyemezo cyafashwe n’inzego z’abinjira n’abasohoka gikwiye kandi ko agishyigikiye.

Artan yari ari mu basifuzi 52 batoranyijwe na FIFA kuzasifura imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexique kuva ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga.

Asanzwe asifura shampiyona y’imbere muri Somalia, yabaye umusifuzi wa FIFA mu mwaka wa 2018, ndetse yanasifuye imikino y’Igikombe cya Afurika (CAN).

Omar Abdulkadir Artan, yangiwe kwinjia muri Amerika (Ifoto: Instagram)

Ibitekerezo