Umutwe wa Twirwaneho wisubije agace k’ingenzi ka Point-Zéro gaherereye mu misozi miremire ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Aka gace kakaba kari mu maboko y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), umutwe wa Wazalendo, n’uwa FDLR ndetse kari agace k’ingenzi (Strategique) kuri iri huriro riri mu ntambara na AFC/M23.
Col Fidele Rugabo uri mu bofisiye bakuru ba Twirwaneho, yatangaje ko bafashe Point-Zéro, Baruta, Kalonge, Bicumbi na Rubemba mu masaha ya Saa munani y’igicuku cyo kuri uyu wa 4 Nyakanga 2026.
Mu butumwa yatanze yagize ati “Ibikorwa bya gisirikare muri Point-Zéro birangiye aka kanya saa munani n’iminota 35. Point-Zéro, Baruta, Kalonge, Bicumbi na Rubemba byafashwe. Abanzi bakwiye imishwaro mu buryo burindwi.”
Yakomeje atangaza ko Ingabo za RDC, iz’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo zitewe ikimwaro n’abarwanyi ba Twirwaneho na M23, asuhuza abo muri Fizi na Baraka; aca amarenga ko na ho bashobora kuhafata.
Twirwaneho ifashe Point-Zéro n’ibice bihana imbibi nayo nyuma yo gufata ibindi bice by’ingenzi biri mu nkengero za Komini Minembwe birimo Mikenke na Bilalombili ku wa 1 Nyakanga.
Umutwe wa Twirwaneho na M23 bashinjaga ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’iz’u Burundi gukoresha aka gace mu gutegura ibitero bikomeye banyanyagizaga muri Minembwe n’ahandi hatuye abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Point-Zéro iri hejuru y’imisozi ya Fizi. Ni ryo sangano ry’inzira zerekeza mu bice by’ingenzi nka Santere ya Minembwe na Mikenke (mu burengerazuba), Umujyi wa Uvira (mu majyaruguru y’uburasirazuba), ndetse n’Umujyi wa Fizi na Baraka (mu majyepfo).
Aka gace kashyamiranyije impande zombi ku buryo bukomeye, aho muri Mutarama 2026 Twirwaneho yari yakafashe ariko ihuriro rya FARDC n’ingabo z’u Burundi zikakahambura zifashishije amadrones n’ingabo zidasanzwe (Hiboux), mbere y uko uyu mutwe ukisubiza mu mirwano ya vuba aha.

Ibitekerezo