Umuhanzi w’ikirangirire muri Uganda no hanze yayo, Joseph Mayanja uzi ku izina rya Dr Jose Chameleone, yatangaje ko yarenze urwego rwo gukorera umuziki muri Uganda gusa, yishimira ko ibikorwa bye bimaze kugera mu bihugu bitandukanye by’Afurika
Ubwo yavugaga ku gitaramo cye cyiswe “Chameleone Unlimited”, uyu muhanzi w’inararibonye yavuze ko umuziki we wamurengeje imbibi za Uganda, akaba asigaye akorera ibitaramo mu bihugu byo mu burasirazuba bw’Afurika, Afurika yo hagati ndetse no mu majyepfo y’Afurika.
Yagize ati: “Sinkiri umuhanzi wo ku rwego rw’imbere mu gihugu gusa. Nkora ibitaramo hirya no hino muri Afurika, mu bihugu bitandukanye nka Kenya, Tanzania, u Burundi, u Rwanda, Afurika y’Epfo na Congo”.
Yagereranyije urwego rwe mpuzamahanga n’urw’abandi bahanzi bo muri Uganda bakorera umuziki wabo mu gihugu imbere gusa, aho avuga ko kumenyekana kwabo kwibanda cyane mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu.
Ati: “Abahanzi bakorera mu gihugu imbere gusa baba ibyamamare bikomeye muri Kyankwanzi, Butambala, Koboko n’ahandi hafi yaho”.
Muri iyi minsi, Chameleone akomeje imyiteguro no kwamamaza igitaramo cye gitegerejwe igihe kirekire cyitwa “Chameleone Unlimited”. Amakuru aherutse gutangazwa agaragaza ko iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 4 Ukuboza 2026, kikabera kuri Lugogo Cricket Oval, nyuma y’uko itariki n’aho kizabera byagiye bihinduka.
Uyu muhanzi w’inararibonye yanavuze ku bijyanye n’imibanire ye n’amahanga, harimo n’ubutumire yohereje Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ngo bazitabire icyo gitaramo cye. Kugeza igihe iyi nkuru yatangazwaga, nta n’umwe muri aba ba Perezida wari wemeza ko azakitabira.

Ibitekerezo