Umwami Charles III mu bantu bishyura umusoro mwinshi mu Bwongereza

Umwami Charles III yabaye umwami wa mbere mu mateka y’Ubwongereza utangaje ku mugaragaro amafaranga y’umusoro yishyuye, aho imibare yashyizwe ahagaragara igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024–2025 yishyuye miliyoni 12.9 z’amapawundi (£12.9m) nk’umusoro.

Uyu musoro watanzwe n’Umwami Charles umushyira mu bantu 100 ba mbere mu Bwongereza bishyura imisoro myinshi kurusha abandi.

Raporo y’umwaka y’Ingoro y’Ubwami n’ibaruramari rya yo igaragaza ko Igikomangoma cya Wales, Prince William, na we yishyuye miliyoni 7.76 z’amapawundi (£7.76m) mu gihe kimwe.

Raporo yanagaragaje ko Umwami Charles n’Umwamikazi Camilla bazakomeza kuba mu nzu ya Clarence House aho kwimukira mu ngoro ya Buckingham Palace nk’uko byari byitezwe.

Hagati aho, raporo yerekana ko inkunga nyamukuru Leta iha Ingoro y’Ubwami, izwi nka Sovereign Grant, iziyongera cyane ku buryo mu myaka itatu iri imbere izagera hafi kuri miliyoni 100 z’amapawundi ku mwaka, ni ukuvuga mu mwaka wa 2027–2028.

Mu mwaka wa 2024–2025, Sovereign Grant yari miliyoni 86.3 z’amapawundi, zirimo miliyoni 51.8 zagenewe ibikorwa bisanzwe by’Ingoro y’Ubwami, naho miliyoni 34.5 z’amapawundi zishyirwa mu mirimo yo kuvugurura Buckingham Palace.

Iyo mirimo nirangira, amafaranga yose azamanuka ave kuri miliyoni 137.9 agere kuri miliyoni 99.9 z’amapawundi, ariko na bwo azaba ari menshi ugereranyije n’ayatangwaga mu myaka yabanje.

Aya mafaranga akoreshwa mu bikorwa byose by’Ingoro y’Ubwami birimo guhemba abakozi, ingendo z’abagize umuryango w’ibwami, kwakira abashyitsi ndetse no kwita ku ngoro z’ibwami.

Prince William (Ifoto: Getty Images)

Raporo kandi yerekana ko Umwami Charles yari yishyuye miliyoni 11.7 z’amapawundi nk’umusoro mu mwaka wa 2023–2024, mu gihe Prince William we yari yishyuye miliyoni 8.34 z’amapawundi.

Gutangaza aya makuru ku musoro w’umwami byabaye nyuma y’ibisabwa byinshi byo kurushaho gukorera mu mucyo ku bijyanye n’imikoreshereze y’umutungo w’Ubwami, cyane cyane nyuma y’amakimbirane n’ibirego byagiye bivugwa kuri Andrew Mountbatten-Windsor.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje impungenge z’uko haburaga uburyo buhagije bwo kugenzura uko amafaranga ava mu misoro y’abaturage akoreshwa n’Ingoro y’Ubwami. Gushyira aya makuru muri raporo y’uyu mwaka bifatwa nk’intambwe igaragaza ko Ubwami bugerageza gusubiza ibyo abaturage basaba.

Ibiro by’Umwami Charles na Prince William byatangaje ko gutangaza ku bushake amafaranga bishyura nk’imisoro ari umwanzuro wafashwe n’abo bombi ku giti cya bo.

Buckingham Palace yavuze ko icyo cyemezo kigamije kongera gukorera mu mucyo no gufasha abaturage gusobanukirwa neza uburyo Ingoro y’Ubwami ibazwa ibyo ikora.

Kuva Charles yaba Umwami mu 2022 na William akagirwa Igikomangoma cya Wales, amafaranga y’imisoro bishyuye hamwe arenga miliyoni 50 z’amapawundi.

Nubwo imibare mishya igaragaza ko Umwami Charles ari we wishyuye umusoro munini, nta bisobanuro birambuye byatanzwe byerekana uko ayo mafaranga yabazwe.

Dan Neidle washinze Tax Policy Associates yavuze ko aya makuru akiri urujijo kuko adasobanura neza inkomoko y’umusoro.

Yabwiye BBC Radio 4 ko bitazwi umubare w’amafaranga yaturutse ku musoro ku nyungu z’ishoramari, ayaturutse ku musoro ku nyungu zisanzwe, ndetse n’ibyagabanyijwe mbere yo kubara umusoro.

Umwami Charles yinjiza amafaranga buri mwaka ava mu mutungo wa Duchy of Lancaster, umutungo washyizweho kugira ngo umwami agire amafaranga yigenga yo gukoresha mu nshingano ze n’ibikorwa bye bwite.

Uyu mutungo ugizwe n’ubutaka, inyubako n’ishoramari, kandi mu mwaka wa 2025–2026 wamwinjirije miliyoni 25.2 z’amapawundi.

Andi mafaranga asoreshwa yinjiza ava mu ishoramari rye bwite, amafaranga yabikije ndetse n’imitungo ye ya Balmoral na Sandringham.

Ubwo Prince William yabaga umuragwa w’intebe y’ubwami, ntiyahise atangaza umusoro yishyura. Ariko ubu yakurikiye urugero rwa se, atangaza ku mugaragaro amafaranga y’umusoro ku nyungu n’ishoramari yishyura.

Prince William yinjiza amafaranga ava muri Duchy of Cornwall, umutungo ufite agaciro ka miliyari z’amapawundi, ufite ubuso bwa hegitari zirenga 130,000, ukaba urimo n’ikibuga cya Cricket cya Oval i Londres. Uyu mutungo ni wo umufasha gutera inkunga ibikorwa bye bya cyami, ibiro bye ndetse n’ubuzima bw’umuryango we.

Umunyamabanga we Ian Patrick yavuze ko Prince William yishyura umusoro ku gipimo kiri hejuru ku mafaranga asigara nyuma yo kwishyura ibikenewe byose, kandi ko igenzura ryigenga rikorwa kugira ngo harebwe niba amafaranga yagabanyijwe mbere yo kubara umusoro akwiye koko.

Yongeyeho ko Prince William azi neza ko abaturage bashishikajwe n’aya makuru kandi ko gukorera mu mucyo ari ingenzi.

Umusoro uzishyurwa mu mwaka wa 2025–2026 uracyari kugenzurwa kandi uzatangazwa mu mwaka utaha.

Nta makuru yatangajwe ku mafaranga Umwami Charles na Prince William binjiza mu yandi mashoramari ya bo bwite.

Prince William yanatangaje ko atazongera kungukira ku bukode bwa miliyoni 1.5 z’amapawundi bwatangwaga buri mwaka na Gereza ya Dartmoor itagikora.

Yasabye ko ayo mafaranga akurwa mu yinjizwa rya Duchy of Cornwall ahubwo agakoreshwa mu guteza imbere abaturage batuye hafi y’iyo gereza, cyane cyane abo mu gace ka Princetown.

Gereza ya Dartmoor yafunzwe kuva mu 2024 nyuma yo gusangwamo urugero rwo hejuru rwa gaz ya radon ishobora guteza ibibazo by’ubuzima.

Umuhanga mu mateka Anna Whitelock yabwiye BBC News ko gutangaza amafaranga y’umusoro byerekana ku mugaragaro ko Umwami Charles ari umuntu ukize cyane.

Yavuze ko iki ari ikimenyetso cy’ibihe bishya, aho Ubwami bugerageza kuba ubwabwo ari bwo butangira gukorera mu mucyo mbere y’uko busunikwa n’igitutu cy’abaturage.

Norman Baker wahoze ari Minisitiri mu Bwongereza ndetse akaba anenga uburyo amafaranga y’Ubwami akoreshwa, yavuze ko aya makuru agaragaza neza ubwinshi bw’amafaranga Umwami Charles na Prince William binjiza, kandi ko hakwiye gusobanurwa impamvu gutunga Ubwami bihenda cyane.

Yagize ati: “Niba Charles na William bavuga kugabanya ingano y’Ubwami, abaturage na bo bifuza kugabanya amafaranga bubatwara, si ukugabanya gusa umubare w’abagaragara kuri balkoni ya Buckingham Palace”.

Hagati aho, izamuka rya Sovereign Grant rishingiye ku buryo bushya bwo kubara inkunga, buzatuma Ingoro y’Ubwami ihabwa miliyoni 99.9 z’amapawundi buri mwaka guhera mu 2027–2028. Mu myaka itatu ishize ayo mafaranga yari miliyoni 51.8 gusa.

Aya mafaranga yemejwe n’itsinda ry’abashinzwe umutungo w’Ubwami ririmo Minisitiri w’Intebe Sir Keir Starmer, Minisitiri w’Imari Rachel Reeves na James Chalmers ushinzwe umutungo w’Umwami.

Amafaranga y’inyongera azakoreshwa mu gusana inyubako z’amateka, kongerera umutekano wa mudasobwa ingoro z’Ubwami no guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zitangiza ibidukikije. Muri ayo harimo miliyoni 11 z’amapawundi zagenewe gusimbuza amashyiga ashaje yo muri Windsor Castle.

James Chalmers yavuze ko ayo mafaranga atari “sheki itagira umupaka”, ahubwo agenwa kandi agakoreshwa hakurikijwe amabwiriza akomeye yo kugenzura agaciro kayo.

Yasobanuye ko imikoreshereze yayo igenzurwa nk’uko bikorwa ku y’izindi nzego zose ziterwa inkunga na Leta, harimo igenamigambi rirambuye, igenzura ryigenga n’ubugenzuzi bwa Minisiteri y’Imari.

Mu myaka 10 ishize, Sovereign Grant yari yarongerewe kugira ngo ifashe kwishyura miliyoni 370 z’amapawundi zo kuvugurura Buckingham Palace, imirimo iteganyijwe kurangira mu mpera za 2027.

Iyo mirimo nirangira, amafaranga azagabanuka agere kuri miliyoni 99.9 z’amapawundi ku mwaka, kandi azaguma kuri urwo rwego mu myaka itanu ikurikiraho mbere yo kongera gusuzumwa. Icyakora, azakomeza kuba menshi kurusha ayo yatangwaga mbere.

James Chalmers yashimangiye ko Sovereign Grant idahabwa abagize Umuryango w’Ubwami nk’amafaranga bwite, ahubwo ko ikoreshwa mu bikorwa by’Urwego rw’Ubwami, atari mu buzima bwabo bwite cyangwa umutungo bwite.

Abayobozi b’Ingoro y’Ubwami batangaje ko icyemezo cy’Umwami Charles n’Umwamikazi Camilla cyo gukomeza kuba muri Clarence House cyafashwe kugira ngo Buckingham Palace irusheho gufungurirwa abaturage.

Byitezwe kandi ko ibi bizafasha iyo ngoro kwinjiza amafaranga menshi binyuze mu basura.

Bizaba bibaye ubwa mbere kuva ku ngoma y’Umwamikazi Victoria ko umwami uganje ahitamo kuba ahandi hatari Buckingham Palace.

Raporo yanagaragaje ko inyungu z’ikorwa ry’ubucuruzi bwa Crown Estate, ikigo gicunga imitungo y’Ubwami ariko kikaba gikora nk’ikigo cyigenga, zagabanutse mu mwaka ushize.

Zavuye kuri miliyari 1.4 z’amapawundi zigera kuri miliyari 1.2 z’amapawundi mu mwaka warangiye muri Werurwe.

Sovereign Grant ibarwa hashingiwe ku ijanisha ry’inyungu za Crown Estate, nubwo amafaranga ubwa yo aturuka muri Minisiteri y’Imari, Crown Estate ikaba ari yo ifatwa nk’igipimo.

Imibare igaragaza ko igabanuka ry’inyungu ryatewe ahanini no kugabanuka kw’amafaranga yakomokaga ku mishinga y’ingufu z’umuyaga zo mu nyanja (offshore wind), kuko amafaranga yishyurwaga n’ibigo byabaga bishaka kubika uburenganzira bwo gukoresha igice cy’inyanja mbere yo kubaka turbines yatangiye kugabanuka ubwo iyo mishinga yinjiraga mu cyiciro cyo kubakwa.

Mu myaka ibiri ishize, inyungu za Crown Estate zari zarazamutse cyane kubera ayo mafaranga y’ihitamo yatangwaga n’ibigo byifuzaga kubika uburenganzira bwo kubaka ibikorwa by’ingufu z’umuyaga zo mu nyanja.

Umwami Charles III yatangaje umusoro atanga (Ifoto: Getty Images)

Ibitekerezo