Umwami wa Tooro yashishikarijwe gushaka abagore benshi

Text size

Umwami wa Tooro, Edward Rukidi Nyabongo I, bivugwa ko yakiriye neza igitekerezo cyo kubaka ingoro nshya i Kitagwenda, mu gihe abagize umuryango w’ibwami wa Babiito bamushishikariza gushaka abagore barenze umwe.

Iyi ngoro iteganywa yitezwe korohereza Umwami mu mirimo ye mu duce twa kure, mu gihe umuryango we uvuga ko kugira ingoro nyinshi byanafasha mu gushyira mu bikorwa umuco gakondo wo kugira abagore b’abamikazi barenze umwe.

Umuvugizi w’umuryango wa Babiito, Moses Musinguzi, yatangaje ko abayobozi ba Kitagwenda batanze ubutaka bwo kubakaho iyo ngoro ubwo bahuraga n’Umwami.

Yagize ati: “Akarere ka Kitagwenda kasabye Umwami kuhubaka ingoro. Bavuga ko bafite ubutaka buhagije. Yemeye ubwo busabe”.

Musinguzi yahuje iki gitekerezo n’icyifuzo cy’umuryango wa Babiito cy’uko Umwami yashaka abagore benshi, avuga ko buri mwamikazi yagira aho atuye.

Ayi: “Iyo afite ingoro nyinshi, bifasha Umwami kugira abagore benshi uko ashaka, buri umwe akagira ingoro ye. Iki ni cyo cyifuzo cya Babiito, ni na cyo cyifuzo cy’abaturage ba Tooro”.

Musinguzi yavuze ko kugira abagore benshi ari kimwe mu bigize umuco wa Tooro, anagaragaza ingero z’abami ba kera, avuga ko bagiraga abamikazi benshi batuye mu ngoro zitandukanye.

Ati: “Mu muco wacu, umugabo ashobora gushaka abagore barenze umwe, kandi Umubiito ashobora kugira abagore barenze umwe; ibi bikaba no ku Mwami”.

Iki gitekerezo cyo gushaka abandi bagore kije nubwo hari inama yatanzwe na Kiliziya ya Uganda (Church of Uganda) ubwo Umwami yimikwaga; icyo gihe Musenyeri Reuben Kisembo yamugiriye inama yo gukomeza kuba indahemuka ku mugore we, Umwamikazi Rebecca Amonding Rukidi, no kubahiriza indahiro ze z’ishyingirwa rya Gikirisitu.

Umuryango wa Babiito wemeye Amonding nk’Umwamikazi nubwo akomoka mu bwoko bw’Abateso. Icyakora, umuvugizi w’uwo muryango, Padiri Dr. Charles Oyo, yavuze ko hakurikijwe imigenzereze ya Tooro ku bijyanye no gusimburana ku ngoma, umuntu uzasimbura Umwami agomba kuba yaravutse kuri nyina ukomoka mu miryango yemewe y’ubwami. Bivugwa ko uwo mwanya wagira ingaruka ku burenganzira bwo kuzungura bw’abana ba Amonding, ibi bikaba byongera ikindi gice ku biganiro bikomeje ku bijyanye n’ahazaza h’ubwami bwa Tooro.

Igihe umwami Rukidi Edward Nyabongo I yimikwaga. Ifoto: internet

Ibitekerezo