Umwana w’imyaka 11 yapfuye azize ibisazi yatewe n’agacurama

Umuhungu w’Umunya-Canada w’imyaka 11 y’amavuko yapfuye azize indwara y’ibisazi (rabies) nyuma yo gukangurwa n’agacurama kamukoze ku munwa no ku mazuru igihe yari aryamye mu kazu ko kuruhukiramo mu ntara ya Ontario.

Uru rupfu rwashimangiye uburyo iyi ndwara ishobora kwica n’iyo umuntu yaba atigeze arumwa cyangwa ngo agaragaze igikomere gikomeye.

Nk’uko byatangajwe muri raporo yasohotse mu kinyamakuru Canadian Medical Association Journal, uyu mwana yari ari mu rugendo rw’umuryango mu mwaka wa 2024 ubwo yakangurwaga n’agacurama kamukoze mu maso, cyane cyane ku mazuru no ku munwa.

Uyu mwana, utatangajwe amazina mu rwego rwo kurinda ubuzima bwe bwite, yahise yikuraho ako gacurama. Se w’umwana na we yahise afata ako gacurama agafungirana mu nkono mbere yo kukarekura ngo kagende.

Kubera ko umwana nta gikomere yari afite kigaragara kandi nta kurumwa kwabonetse, ababyeyi be ntibabonye impamvu yo kumujyana kwa muganga cyangwa ngo ahabwe urukingo rwo kwirinda indwara y’ibisazi nyuma yo guhura n’inyamaswa ishobora kuba iyanduye.

Nyamara nyuma y’iminsi 19, uwo mwana yatangiye kugaragaza ibimenyetso bidasanzwe birimo kubyimba mu maso, kugira ibinya ndetse no kumva ububabare. Ku ikubitiro, abaganga bakekaga ko ashobora kuba arwaye Bell’s palsy, indwara itera imitsi yo mu maso gucika intege ku ruhande rumwe, bityo bamuha imiti ikoreshwa mu kuvura virusi ya herpes no kugabanya uburibwe.

Nubwo yari amaze kujya kwa muganga inshuro nyinshi, uburwayi bwe bwakomeje gukomera. Abaganga bongeye gukeka ko yaba afite herpes gingivostomatitis, indwara yibasira umunwa n’ishinya. Ariko ku munsi wakurikiyeho, uruhande rw’iburyo rw’isura ye rwacitse intege burundu.

Mu gihe yari ategereje kwakirwa mu bitaro, yagize umuriro mwinshi wa dogere 39°C, atangira kugira ikibazo cyo kumira, anatangira kubona ibintu mu buryo budasanzwe. Uwo munsi ni bwo ubuzima bwe bwahise buhinduka bubi cyane, bituma ajyanwa mu ishami ryita ku bana barembye.

Abaganga bo muri Kaminuza ya Manitoba batangiye gukeka ko yaba yaranduye indwara y’ibisazi, nubwo iyi ndwara idakunze kugaragara muri Kanada. Nyuma y’iminsi mike, ibizamini byo muri laboratwari byemeje ko yari yaranduye virusi ya rabies, ndetse Ikigo cya Kanada gishinzwe ubuzima n’umutekano w’ibiribwa kigaragaza ubwoko bwa virusi yari yamwanduye.

Nubwo abaganga bakoze ibishoboka byose, uyu mwana yapfuye nyuma y’iminsi 17 yari amaze mu bitaro, ni ukuvuga hafi iminsi 36 nyuma yo guhura n’agacurama.

Raporo ivuga ko uyu mwana nta yandi mateka y’uburwayi yari afite, nta rugendo yari aherutse gukora hanze ya Canada, nta kurumwa n’inyamaswa cyangwa udukoko kwari kwaragaragaye, ari na byo byatumye abaganga batinda gukeka ko yaba afite rabies.

Agacurama (Getty Images)

Indwara yica hafi buri wese iyo ibimenyetso byatangiye

Indwara y’ibisazi iterwa na virusi yibasira ubwonko n’imyakura. Akenshi yandurira mu matembabuzi y’inyamaswa zanduye, cyane cyane iyo ziriye umuntu cyangwa zamukomerekeje. Ariko nk’uko iyi nkuru ibigaragaza, no kuba agacurama gakoze ku munwa cyangwa ku zindi nyama zoroshye bishobora gutuma virusi yinjira mu mubiri.

Abahanga bavuga ko iyo umuntu amaze gutangira kugaragaza ibimenyetso bya rabies, amahirwe yo kurokoka aba ari make cyane, kuko iyi ndwara yica hafi abantu bose iyo itavuwe hakiri kare.

Nyamara iyo umuntu ahise ahabwa urukingo n’imiti yabugenewe nyuma yo guhura n’inyamaswa ishobora kuba irwaye rabies, ashobora gukingirwa neza ntarware.

Rabies ntikunze kugaragara muri Canada

Nubwo Canada iri mu bihugu bifite gahunda zikomeye zo gukingira inyamaswa no kurwanya rabies, iyi ndwara ntiracika burundu. Ishyirahamwe ry’Abaganga b’Amatungo muri Canada rivuga ko kuva mu 1924 abantu 28 gusa ari bo bamaze gupfa bazize rabies muri iki gihugu.

Iryo shyirahamwe risobanura ko umubare muto w’abahitanwa n’iyi ndwara ushingiye ku bukangurambaga bwo gukingira amatungo no gukurikirana inyamaswa zo mu gasozi. Ryihanangiriza ko kudakomeza izi gahunda byatuma rabies yongera kwiyongera.

Abaganga basaba abantu bose guhita bitabaza ivuriro igihe bahuye n’inyamanswa ishobora kuba ifite rabies, cyane cyane uducurama, imbwebwe, ibisamagwe n’izindi nyamaswa zo mu gasozi, kabone n’iyo nta gikomere kigaragara, kuko gutinda kwivuza bishobora kuvamo urupfu.

Indwara y’ibisazi (rabies) yica uyanduye wese iyo adahise yivuza (Ifoto: Getty Images)

Ibitekerezo