Umwanditsi w’icyamamare yapfuye

Marjane Satrapi, umwe mu bantu bakomeye mu isi y’amashusho y’inkuru na sinema, yitabye Imana kuri uyu wa 4 Kamena 2026 afite imyaka 56. Abari bamwegereye batangaje ko urupfu rwe rwabaye nyuma y’umwaka umwe gusa umugabo we Mattias Ripa, yakundaga cyane, apfuye.

Uyu mwanditsi, umushushanyi akaba n’umukinnyi wa sinema yavukiye i Tehran muri Iran, ariko aza kwimukira mu Bufaransa mu 1994 ndetse ahabwa ubwenegihugu bwa bwo mu 2006. Yamamaye ku rwego mpuzamahanga kubera igitabo cye cy’amashusho Persepolis cyavugaga ku buzima bwe akiri umwana muri Iran, ku buryo abaturage bahohoterwaga n’ubutegetsi bwa kiyisilamu ndetse n’urugendo rwe rwo guhunga igihugu akajya i Burayi.

Nyuma y’intsinzi iki gitabo cyagize, yagihinduye filime afatanyije na Vincent Paronnaud mu 2007, maze ihabwa igihembo cy’akanama nkemurampaka muri Festival de Cannes. Yananditse kandi igitabo cya Poulet aux Prunes cyaje no gukinwamo filime mu 2011.

Marjane Satrapi yari azwi cyane kubera guharanira uburenganzira bw’abagore. Ibyo byagaragaye no muri filime ye Radioactive, ivuga ku buzima bwa Marie Curie. Yajyaga anenga kenshi ubutegetsi bwa Iran, ndetse mu 2025 yanze guhabwa umudari wa Légion d’honneur wo mu Bufaransa, avuga ko atishimiye uko icyo gihugu cyitwaraga ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu muri Iran.

Mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe, Satrapi yakomeje kugaragaza agahinda yatewe n’urupfu rw’umugabo we Mattias Ripa wapfuye muri Mata 2025. Kuri konti ze nkoranyambaga yigeze kwandika amagambo asobanura ububabare bwe ati: “Natakaje urukundo rw’ubuzima bwanjye”.

Urupfu rwa Marjane Satrapi rusize icyuho gikomeye mu isi y’umuco, ubuvanganzo na sinema, aho ibikorwa bye byakomeje kuvuganira abaturage ba Iran no guharanira ubwisanzure n’uburinganire.

Umuyobozi wa filime, umushushanyi n’umwanditsi, Marjane Satrapi agaragara yifotozanya n’abafotora ubwo yari ageze mu iserukiramuco mpuzamahanga rya 7 rya filime i Roma, aho yari agiye kumurika filime “La Bande des Jotas”, ku wa Gatanu tariki ya 16 Ugushyingo 2012. (Associated Press/Alessandra Tarantino)

Ibitekerezo