Umwuzure wahitanye 165 muri Nepal, abarenga 1000 baburirwa irengero

Abantu bagera ku 165 bamaze kwitaba Imana, abandi barenga 1,300 baburirwa irengero nyuma y’umwuzure ukaze waherekejwe n’ibyondo, urubura n’amabuye, wibasiye agace ko ku mupaka wa Nepal na Tibet mu Bushinwa.

Abategetsi ba Nepal batangaje ko bamaze kubona imirambo y’abantu 162, mu gihe mu gace ka Tibet hamaze kwemezwa urupfu rw’abandi batatu. Ibikorwa byo gushakisha no gutabara birakomeje, ku buryo iyi mibare ishobora kwiyongera.

Muri Nepal honyine, abantu 826 ni bo baburiwe irengero, barimo abanyamahanga babarirwa hafi muri 600. Mu gace ka Gyirong muri Tibet, na ho habarurwa abandi 558 bataramenyekana aho baherereye.

Mu banyamahanga baburiwe irengero harimo Abahinde 177, Abanyamerika 63, Abanya-Ukraine 53, Abanya-Australia 34, Abongereza 33 n’Abanya-Canada 25. Hari kandi ba mukerarugendo bo muri Malaysia, Koreya y’Epfo, u Buyapani, Nouvelle-Zélande, u Burusiya n’ibindi bihugu.

Abajya gusengera ku musozi wa Kailash no ku kiyaga cya Manasarovar bakunze kunyura muri aka gace, hakaba ari ahantu hafatwa nk’ahatagatifu mu madini arimo Hindu, Budisime na Jainisme. Kanakurura ba mukerarugendo bakunda gutembera mu misozi ya Himalaya.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko iki cyago cyatewe n’igice kinini cy’urubura rwo ku musozi cyahanutse, kikagwa mu kibaya maze kigateza uruvange rw’amazi, ibyondo n’amabuye rwamanutse rufite umuvuduko mwinshi. Rwanyuze mu ruzi rwa Lhende Khola, rutwara amazu, imihanda n’ibikorwa remezo by’amashanyarazi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko mu ntangiriro, hari abakekaga ko habanje kuba umutingito. Ikigo cy’Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka, USGS, cyaje gutangaza ko imbaraga zapimwe n’ibyuma bitahuraga imitingito zatewe no guhanuka kw’urubura n’inkangu, atari umutingito.

Kalpana Malla, umwe mu barokotse, yavuze ko yabonye abo mu muryango we batwarwa n’amazi. We n’umuhungu we bashoboye kurokoka nyuma yo kurira hejuru y’inzu, mu gihe ababyeyi be, mushiki we n’abana be bakomeje kuburirwa irengero.

Imihanda myinshi yarangiritse, amashanyarazi n’itumanaho birahagarara, bituma kugera mu duce twibasiwe n’ibyo biza bikomeza kugorana. Abapolisi, abasirikare n’abakozi b’ibigo by’amashanyarazi na bo bari mu baburiwe irengero.

Amerika, Ubushinwa, Ubuhinde, Umuryango w’Abibumbye n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga byemeye gutanga ubufasha. Abatabazi babarirwa mu bihumbi, barimo abakoresha kajugujugu, bakomeje gushakisha abarokotse no kugeza ibiribwa, imiti n’ibindi bikoresho by’ibanze ku baturage bahuye n’iki cyago.

Ifoto igaragaza abantu bari mu bikorwa by’ubutabazi. Ifoto ya EPA

Ibitekerezo