Urukiko rwategetse ko dosiye ya Agathe Habyarimana ikomeza gukorwaho iperereza
Urugereko rw’Urukiko rw’Ubujurire i Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro icyemezo cyafashwe umwaka ushize cyari cyanzuye kudakurikirana Agathe Kanziga Habyarimana, rutegeka ko iperereza ku byo akekwaho rikomeza, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP.
Isomwa ry’uru rubanza ryari riteganyijwe ku wa 8 Mata, ariko riza gusubikwa ku mpamvu zitigeze zitangazwa ku mugaragaro.
Mu mwanzuro watangajwe kuri uyu munsi, umucamanza yavuze ko urukiko rwari rwaraciye uru rubanza mbere rutanenze neza ibimenyetso bimwe na bimwe ndetse n’ingingo z’amateka zifite uburemere muri iki kirego.
Ibi bibaye nyuma y’uko abarega bajuririye icyemezo cyo mu mwaka ushize cyavugaga ko nta bimenyetso bihagije byerekana ko Kanziga, ufite imyaka 83, yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko nta mpamvu yo kumukurikirana mu nkiko.
Agathe Kanziga Habyarimana, wahoze ari umugore wa Juvenal Habyarimana, ashinjwa n’amashyirahamwe yita ku barokotse Jenoside kugira uruhare mu gutegura no gushyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gusa uruhande rumwunganira rukomeje guhakana ibyo aregwa, rukavuga ko nta ruhare yagize muri ibyo bikorwa. Rwanongeyeho ko na we ari mu bahuye n’ingaruka z’ibyabaye mu Rwanda mu 1994, kuko umugabo we yishwe, na we agahunga igihugu ubwicanyi bugitangira.
Kuva mu 2007, Kanziga akurikiranwa n’ubutabera bwo mu Bufaransa, ariko kugeza ubu ntaragezwa imbere y’urukiko ngo aburanishwe ku byaha ashinjwa n’umuryango Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR).

