Abantu bagera kuri 30 bapfuye, abandi 22 barakomereka nyuma y’uko ikirundo kinini cy’imyanda cyasenyutse kigatwikira inzu n’amahema byari hafi y’ikimoteri cya Dar-es-Salam, mu murwa mukuru wa Guinea, Conakry.
Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2026, ahagana saa munani z’ijoro ku isaha ya ho, mu gace ka Gbessia. Imvura nyinshi yaguye ijoro ryose igwa ni yo yatumye icyo kirundo cy’imyanda kiriduka kigwa ku nzu z’abaturage.
Itangazo rya Guverinoma ya Guinea rivuga ko mu bantu 22 bakomeretse, batandatu bari bakomeretse bikomeye, mu gihe abandi 16 bari bafite ibikomere byoroheje. Gusa umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko ibikorwa byo gushakisha ababa bagwiriwe n’imyanda byari bigikomeje. Ibitangazamakuru byo muri Guinea byatangaje ko inzego z’ubutabazi zari zimaze kubarura abantu 31 bapfuye, ariko uwo mubare wari utaremezwa na Guverinoma.
Abashinzwe ubutabazi, ingabo, Polisi, Croix-Rouge n’abaturage bifashishije imashini zicukura mu gukuraho ibirundo by’imyanda no gushakisha ababa bakiri bazima. Abatangabuhamya bavuze ko imyanda yasenyutse yari myinshi ku buryo yatwikiriye inzu y’amagorofa hamwe n’izindi nzu zoroheje zari ziyikikije.
Umugore witwa Cire Diallo yabwiye itangazamakuru ko abana be batanu bose baguye muri iyo mpanuka. Yari mu miryango myinshi yari iteraniye hafi y’ahabereye ibyago, itegereje amakuru y’aba yo.
Minisitiri w’Intebe wa Guinea, Amadou Oury Bah, yasuye aho impanuka yabereye, akurikirana ibikorwa by’ubutabazi kandi yihanganisha imiryango yabuze aba yo. Guverinoma yavuze ko abaturage basigaye hafi y’icyo kimoteri bazimurwa bakajyanwa ahantu hizewe.
Iyi mpanuka yabaye mu gihe icyo kimoteri cyari giteganyijwe gufungwa kubera akaga cyatezaga abaturage, cyane cyane mu gihe cy’imvura. Bamwe bari barahawe amabwiriza yo kuhava, ariko hari abakomeje kuhatura. Mu 2017, ikindi kirundo cy’imyanda cyasenyutse kuri iki kimoteri, gihitana abantu bagera ku icyenda.

Ibitekerezo