Ibitangazamakuru byo muri Amerika bitatu birimo CNN, Politico na MS NOW byareze Perezida Donald Trump n’abandi bayobozi bo mu butegetsi bwe, nyuma y’uko abanyamakuru babyo bangiwe kwinjira muri White House.
Ibyo binyamakuru bivuga ko icyo cyemezo kibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru burengerwa n’ivugurura rya mbere ry’Itegeko Nshinga ry’Amerika.
Ku wa Gatanu w’icyumweru, tariki ya 18 Nzeri 2026, Trump yatangaje ko ibyo bitangazamakuru bitatu bitazongera kwemererwa kwinjira muri White House, abishinja gutangaza ibyo yise amakuru y’ibinyoma ku butegetsi bwe. Bukeye bwaho, abanyamakuru babyo bangiwe kwinjira, bamwe bamburwa impushya zabemereraga gukorera muri iyo nyubako nk’uko ABC News yabitangaje.
Mu itangazo ibi bitangazamakuru byasohoreye hamwe ku wa Mbere w’ejo hashize, tariki ya 21 Nzeri 2026, byavuze ko byitabaje urukiko kugira ngo byongere kwemererwa kwinjira muri White House. Byashimangiye ko ubutegetsi butagomba kugena amakuru itangazamakuru ritangaza hashingiwe ku kuba buyishimiye cyangwa butayishimiye. Byanasabye urukiko gufata icyemezo cy’agateganyo gihagarika iryo tegeko mu gihe urubanza rugikomeje.
Icyo cyemezo cyagize ingaruka no ku buryo ibikorwa bya Perezida bikurikiranwa. Televiziyo zisanzwe zisimburana mu gufata amashusho y’ibikorwa bye zahagaritse by’agateganyo ubwo bufatanye, mu gihe Trump yari agiye i New York mu bikorwa bijyanye n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Trump yakomeje kuvuga ko ibyo bitangazamakuru bikwirakwiza amakuru y’ibinyoma, avuga ko kwinjira muri White House bitagomba kwemererwa abanyamakuru abona ko babeshya ku butegetsi bwe. Yanatangaje ko ubutegetsi bwe bushobora kujuririra icyemezo cy’urukiko kiramuka kitabunogeye.
Ivugurura rya Mbere ry’Itegeko Nshinga ry’Amerika rirengera ubwisanzure bwo kuvuga no gutangaza amakuru. Urukiko ni rwo ruzasuzuma niba kwima ibyo bitangazamakuru uburenganzira bwo kwinjira muri White House binyuranyije n’iryo tegeko.

Ibitekerezo